Mulinga: Agereranya Perezida Kagame n’umwami Salomo wo muri Bibiliya

Ntibaganira Damarisi, umuturage wo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu agereranya Perezida Kagame n’umwami Salomo wo muri Bibiliya kubera ubwenge, ubushishozi, ubuhanga ndetse n’ubutabera agaragaza mu buyobozi bwe.

Agira ati “Igituma mugereranya na Salomo wo muri Bibiliya, Imana yaramusanze iramubwira ngo nsaba icyo ushaka. Salomo ntabwo yayisabye ubutunzi ahubwo yayisabye ubwenge.

Ntibaganira Damarisi agereranya Perezida Kagame nk'umwami Salomo wo muri Bibiliya kubera uko yafashije Abanyarwanda.
Ntibaganira Damarisi agereranya Perezida Kagame nk’umwami Salomo wo muri Bibiliya kubera uko yafashije Abanyarwanda.

Ubwo rero Nyakubwahwa Paul Kagame na we, twari tugeze kure abantu barimo bicana. Yadukuye muri ba bantu b’ababisha bariruka barahunga. Mushimira rero ko agira impuhwe,akagira ubwuzu,akagira urukundo.”

Akomeza avuga ko bari mu bwigunge nuko Perezida arahagoboka. Agira ati Uwiteka yaramusanze nk’uko yasanze Salomo amushyiramo urukundo ubwo tuva mu bwigunge.”

Abiheraho akavuga ko nta kintu na gito cyatuma ingingo y’101 idahinduka ngo bamutore abayobore bakiri mu mubiri.

Abaturage b'i Mulinga bishimira ibyo Perezida Kagame yabagejejeho bagasanga nta wundi ukwiriye kubayobora.
Abaturage b’i Mulinga bishimira ibyo Perezida Kagame yabagejejeho bagasanga nta wundi ukwiriye kubayobora.

Abandi baturage bamushimira cyane ubutwari bw’uko yabashije guhuza Abanyarwanda bakabana mu mahoro ubu baganjemo.

Mu barenga 50 bahagurutse bagaragaza ibyifuzo byabo i Mulinga, abenshi bavuze ko nta mpamvu yatuma atabayobora iminsi y’ubuzima bwe bwose kugira ngo agumye kubageza ku byiza.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka