Mukwiye kuba icyitegererezo mukananoza umurimo- PS Mbabazi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Rosemary Mbabazi arasaba abayobozi batandukanye mu nzego z’urubyiruko bava mu turere tunyuranye tw’Umujyi wa Kigali kunoza umurimo kandi bagafasha urubyiruko bahagarariye.

Ibi yabitangaje ubwo hatangizwaga itorero ry’abayobozi mu nzego z’urubyiruko basaga 350 bava mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro, batangiye itorero ribera mu Karere ka Rulindo tariki ya 08/02/2015, aho bazamara icyumweru bahugurwa uko bakomeza guteza imbere igihugu.

PS Mbabazi (wambaye ubururu) yasabye urubyiruko ruhagarariye urundi kuba intangarugero no kunoza umurimo.
PS Mbabazi (wambaye ubururu) yasabye urubyiruko ruhagarariye urundi kuba intangarugero no kunoza umurimo.

Iri torero ryateguwe na MYICT ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) n’uturere twose tw’intara y’Umujyi wa Kigali ryitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’urubyiruko ku rwego rw’Akagari n’Imirenge.

Umunyamabanga Uhoraho muri MYICT, Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko gukora cyane, kunoza umurimo no kurasa ku ntego.

“Nk’abayobozi mu nzego z’urubyiruko mukwiye kuba icyitegererezo no kubera urugero abo muyobora ndetse no kunoza umurimo”.

Intore z'urubyiruko ziteguye kwigira byinshi mu itorero.
Intore z’urubyiruko ziteguye kwigira byinshi mu itorero.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Rucagu Boniface yabwiye intore z’urubyiruko ziri muri iri torero ko u Rwanda rwifuriza urubyiruko kugira imyitwarire myiza no kugira icyerekezo kizima.

Iri torero rigamije gufasha urubyiruko gukora igenamigambi rihamye mu mikorere myiza iboneye aho bayobora no kuzamura imyumvire y’ubukorerabushake mu rubyiruko.

Urubyiruko rwiteguye guteza imbere igihugu.
Urubyiruko rwiteguye guteza imbere igihugu.

Uru rubyiruko ruzahabwa ibiganiro ku ngingo zirimo Imyitwarire n’imyifatire mpinduramatwara, Kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, Kuzigama, politiki y’urubyiruko, Ndi Umunyarwanda, Uruhare rw’Urubyiruko mu kubungabunga umutekano, Uruhare rw’Urubyiruko mu rugamba rwo gukomeza kubohora u Rwanda n’ibindi.

Magnifique Migisha, ushinzwe itumanaho muri MYICT

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Erega reyon nubundi turakomeye

vianney yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Urubyiruko niyosoko yiterambere niyo mpamvu tugomba gukora cyane.

banana yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

urubyiruko nisoko yiterambere niyompamvu tugomba gukora cyane.

banana yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Urubyiruko niyosoko yiterambere niyo mpamvu tugomba gukora cyane.

banana yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

urubyiruko rw’u Rwanda rukomeze guhugurwa muri byinshi byateza imbere igihugu maze twihute mu iterambere kandi ni koko tuzabigeraho kuko ingufu tuzifite kandi tukaba turangajwe imbere n’abayobozi bacu

ndegeya yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka