Mukura: Amazu 19 yangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Amazu 19 harimo ay’abaturage, ibiro by’akagari n’insengero byo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro byangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye tariki 05/11/2013 hagati ya saa munani na saa kumi z’igicamunsi.

Akagari kamwe ko muri uwo murenge ni ko katagezweho n’ibyo biza, mu gihe utundi tugari dutanu dufite ibintu byangiritse byiganjemo cyane cyane amazu.

Mu kagari ka Kageyo, ibiro by’akagari byagurutse igihande kimwe cy’igisenge hangirika amadosiye n’ibindi by’impapuro byarimo imbere. Amazu abiri y’abaturage yo muri ako kagari na yo ibisenge byayo byaragurutse.

Mu kagari ka Kagano hagurutsemo amazu ane, harimo amazu abiri y’abaturage, ishuri ry’incuke n’urusengero rwa ADEPER.

Mu kagari ka Mwendo hagurutsemo amazu arindwi yose y’abaturage. Amazu atanu muri yo ni ay’abantu batishoboye umurenge wari warubakiye.

Mu kagari ka Kagusa hagurutsemo urusengero rw’abadivantisiti, mu gihe mu kagari ka Karambo hagurutsemo amazu ane harimo urusengero rwa EPR n’inzu imwe yamenaguritse amategura, akubiswe n’igisenge cyari giturutse ku yindi nzu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurengewa Mukura, Butasi Jean Herman, yavuze ko nta muturage byakomerekeje. Abaturage bafite amazu yangiritse bo ngo babaye bacumbikiwe n’abaturanyi babo, ariko bukeye bwaho bagerageza gufashanya gusuzizaho ibisenge, aho bishoboka. Icyakora hari n’aho amabati yagiye yangirika cyane ku buryo bisaba kuzayasimbuza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura avuga ko ubundi batagombaga gusubizaho amabati, ahubwo ngo bagombaga gushyiraho amategura, kuko amabati ashobora kongera akazaguruka.

Icyakora ngo ntabwo byoroheye umurenge gufatanya n’abo baturage kugira ngo haboneka amategura yo gusakara ayo mazu.

Butasi ati “ni ikintu kizadusaba umwanya uhagije wo kugira ngo dutekereze uburyo bwo kubona ayo mategura no gushakisha uburyo byakorwamo.”

Umurenge wakoze raporo y’ibyangiritse uyishyikiriza ubuyobozi bw’akarere n’inzego zishinzwe gukumira no kugoboka abahuye n’ibiza, bakaba bategereje kureba niba hari icyo izo nzego zizabunganira.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka