Muhororo: Umuryango urasaba gusubizwa ubutaka bw’ahubatswe ibiro by’umurenge

Umuryango w’abakomoka kuwitwa Busindu barasaba akarere ka Ngororero kubasubiza cyangwa bakabishyura agaciro k’ahubatswe umurenge wa Muhororo muri ako karere, nyuma y’uko uyu muryango utangiye gusubiza ahenshi muho bari bambuwe ubwo bahungaga mu 1959.

Ababyeyi b’uyu muryango bari batuye ku misozi itatu iherereye mu kagari ka Myiha muri uwo murenge. Amasambu yabo aza guhabwa abaturage andi aguma mu maboko ya leta, harimo n’ahubatswe umurenge wa Muhororo, nk’uko abakomoka kuri aba babyeyi babitangaza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero n’ubw’intara y’Iburengerazuba bwemera ko ubwo butaka ari ubw’uwo muryango, bukavuga ko biteguye kuganira nabo ku cyakorwa ngo basubizwe ubutaka bwabo cyangwa ingurane zabwo kandi n’ibikorwa bya leta bibwubatsweho bitangijwe.

Ugusubiza ahubatswe ibiro by’umurenge wa Muhororo izagendera hamwe no kumvikana ku ngurane yatangwa ku kibanza akarere ka Ngororero karimo kubakamo ishuri ry’imyuga rizatwara miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda naho uyu muryango usaba gusubizwa.

Ildepfonse Rwayitare, umwe mu bagize uyu muryango yatangaje ko nabo biteguye kumvikana n’akarere kuko amakosa yakozwe n’ubutegetsi bwabanjirije ubuyobozi buriho nyuma y’1994.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wiriwe.Ndagirango nkumenyeshe ko ibyo mwatangaje ku kibazo kirebana n,aho bubatse umurenge,hamwe n,isambu iri i muyaga,uhubatse utuduka,ari mukwa petero Makombe.iyi mitungo yarabaruwe,ubu dufitanye amakimbirane na bamwe mu bayobozi batubohoje imitungo 1994 bagamije kuturenganya ku nyungu zidasobanutse.imyanzuro twarayanze.hari abazungura ba Makombe(HERITIERS DIRECT)ARIBO BANA BE.svp,tuzi kwivugira.abo bose nibarekeraho.BAREKE GUSHINYAGURA.AKARERE KAZI POSITION YACU TWAYIBAGEGEHO.NONE BARAGURISHA IBYACU NKUKO BABIKOZE .

Me makombe. yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka