Muhanga: bamwe mu baturage baracyasuzugura abayobozi

Ku muganda usoza uwanyuma w’ukwezi umwe mu baturage battari bitabiriye umuganda uzwi ku izina rya sembweni Laurent, yatukanye n’umukuru w’umudugudu bapfa ko amubajije impamvu atitabiriye umuganda.

Sembweni utuye mu mudugudu wa Rutenga azwiho n’ubundi kwigomeka ku buyobozi ntakurikize amabwiriza, na gahunda za leta ku buryo no ku munsi w’umuganda adatinya gusohora inka ze eikajya kurisha kugasozi kandi nabyo bitemewe.

Sembweni wambaya ingofero iburyo yatutse umukuru w'umudugudu amuziza ko amubwiye kuza mu muganda.
Sembweni wambaya ingofero iburyo yatutse umukuru w’umudugudu amuziza ko amubwiye kuza mu muganda.

Agira ati “Iyo aba yaragiraga gusa ariko ntiyoneshereze abaturage”. Ayo ni amagambo amwe y’abari barangije umuganda ubwo basabaga sembweni gusuzugura umuyobozi w’umudugudu dore ko ngo akimubaza icyamuteye kutaza mu muganda Sembweni yamusubizanyije agasuzuguro.

Uyu musaza kandi ngo inka ye yari imaze gukandagira itiyo y’amazi irayituritsa, bituma abari mumuganda nabo barakazwa n’ukuntu umuntu utifatanyije n’abandi, ntasabe uruhushya, ntanasabe imbabazi bakomeza kumurebera.

Umukuru w’umuduguduwa Rutenga mu kagali ka gahogo umurenge wa Nyamabuye wabereyemo aka gasuzuguro uzwi ku izina rya Kizito yumvise agasuzuguro k’umuturage ayobora ngo nawe yaramukangaye amubwirako aza mu muganda byakwanga akamuterura akamuzana ku ngufu.

Sembweni ngo azwiho kwigomeka ku buyobozi kuko bumubuza kwahura ku gasozi akanga akabikora.
Sembweni ngo azwiho kwigomeka ku buyobozi kuko bumubuza kwahura ku gasozi akanga akabikora.

Sembweni nawe n’agasuzuguro yasubije mudugudu ngo nage guterura umugore we.
Bahuriye mu nama aba bagabo bombi bagejeje ikibazo cyabo ku bari barangije umuganda Sembweni yemera amakosa asaba n’imbabazi kandi abikorera n’inyandiko mvugo yahawe kopi inzego zsihizwe umutekano kuko zisanzwe zizi imyitwarire itari myiza ya sembweni.

Hari hashize iminsi umuyobozi w’umudugudu wa Rutenga, agaragaje ko abaturage bamunaniza bakanga gukurikiza amabwiriza, kuko mu bo yavugaga batava ku izima kwahura inka ku gasozi n’uyu sembweni arimo.

Hari hashize iminsi kandi umuyobozi wa REG/WASAC mu karere ka Muhanga agaragaje ko ubwo habagaho igikorwa cyo gukupira umuriro abaturage bo mu Murenge wa Rugendabari aho bari bawuhawe bidakurikije amabwiriza, abaturage bigaragambije ndetse bakisubirizaho uyu muriro nyuma y’iminsi itatu.

Iki gikorwa cyafashwe nk’icyarakaje abaturage ariko ngo ntibari ngombwa ko bigaragambya.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo avuga ko abaturage nk’aba bigaragambya ari umuco mubi kandi ko ari uguhungabanya umutekano, akaba asaba ko ahari ikibazo nk’iki cyajyan gishyikirizwa Polisi ikagikurikiranira hafi, bitarabyara imirwano no gushyamirana hagati y’abaturage n’abayobozi.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikosa ridahanwe cyangwa rihanwe mu buryo budashobotse rihamagara irindi bityo ugasanga bibaye akavuyo. Bati Sembweni asanzwe aragira hanze kandi bibujijwe. Ikigaragara cyo Sembweni ashobora kuba atanga ruswa cyangwa afite abayobozi bamukingira ikibaba kuko ahandi inka yahutse icibwa ibihumbi icumi. Bityo rero yaramenyereye. Uyu muyobozi w’umudugudu nawe rero ashobora kuba atazi amategeko cyangwa ahubuka. Gusiba umuganda, hari amande agenwa n’itegeko bitangirwa niyo yari gucibwa uwo musaza maze kigakemuka.Iyo ayamuca, undi akanga kuyatanga, yari kumurega ubugande mu nzego zimukuriye. Kumubwira ngo aramuterura ku ngufu, sinzi niba ari ikibindi yari kuba ateruye. Abantu bubahirije amategeko ibintu byose byajya mu buryo, societe yagira umutuzo.

Mwubahirize amategeko yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka