Muhanga: Ubutaka bw’umugabekazi Kankazi bwatangiye kwibasirwa n’abaturage

Ubwo akarere ka Muhanga kasurwaga n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurukirana imitungo n’imari by’igihugu, umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku yabagaragarije ko ubutaka bw’umugabekazi Kankazi Radegonde bwatangiye kwibasirwa n’abaturage babuturiye.

Ubu butaka bw’umugore w’umwami Yuhi V Musinga, akaba na nyina w’umwami Mutara III Rudahigwa, buherereye mu mudugudu wa Nyarucyamu mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga.

Mutakwasuku yavuze ko basanze abaturage bagenda biba kuri ubu butaka gahoro gahoro kandi rwihishwa kuko bazi ko ubusanzwe ubu butaka buri mu maboko ya Leta.

Yagize ati: “abaturage nabo si injiji bagenda badomaho isuka imwe imwe, ntibatwarira rimwe ubutaka bunini kuko bazi ko bahita bafatwa”.

Abaturage bakomeje kwibasira ubu butaka bw’umugabekazi nyuma y’uko bumvise ko hagiye gutunganywa kugirango hagirwe ahantu nyaburanga abakerarugendo bazajya basura.

Nyuma yo kumenya iki kibazo ubuyobozi bw’aka karere buratangaza ko bugiye guhagurukira iki kibazo kugirango ubu butaka bugaruzwe.

Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2012, ubuyobozi bw’aka karere bwari bwatangaje ko nta mezi atatu azashira kuri ubu butaka hatarubakwaho ingoro y’umugabekazi Kankazi nyamara kugeza ubu nta mirimo yerekana ko hazubakwa vuba aha.

Iyi ngoro ifitwe mu mishinga izaba yerekana amateka y’u Rwanda ndetse ikazanerekana ahanini uruhare rw’abagore mu nzego zifata ibyemezo kuva mu Rwanda rw’abami.

Ahari Ingoro y'umugabe Kankazi hararangwa igisambu gusa.
Ahari Ingoro y’umugabe Kankazi hararangwa igisambu gusa.

Amateka y’u Rwanda yerekana ko kuva kera mu Rwanda rwo hambere umwami atayoboraga igihugu wenyine ko ahubwo yayoboranaga n’umugabekazi cyangwa undi mugore; igihe nyina w’umwami yabaga yaratanze (yarapfuye). Uyu mugabekazi yitwaga “umugabekazi w’umutsindirano”.

Kankazi yagize amateka akomeye mu Rwanda kuko yafatwaga n’abakoloni b’Ababiligi ko ariwe woshyaga umuhungu we Rudahigwa kwanga gahunda z’abakoloni.

Kuva ya kwima ingoma mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1939, umwami Rudahigwa yabanaga n’umugabekazi Kankazi mu ngoro imwe i Nyanza mu Rukari. Abazungu ntibishimiraga ko bakomeza kubana kuko bavugaga ko Kankazi ariwe woshyaga Rudahigwa kudakora ibyo abakoloni bashakaga ndetse no kubivumburaho.

Ibi byatumye abakoloni birukana Kankazi muri iyi ngoro ajya gutura i Gitarama. Kankazi yajyaga aza gusura Rudahigwa ariko ntahamare igihe kinini. Mu nzu yo mu Rukari i Nyanza hari icyumba cyari kigenewe gusa Kankazi na Rudahigwa mu kuganira ku by’imiyoborere yabo.
Kankazi mwene Mbanzabigwi wa Rwakagara yari umugore w’umwami Musinga babyaranye umwami Rudahigwa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntimuramenya gukora inkuru ibyo muvuga sibyo tubona

said yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

ubundi se ko batahatunganya, bibwira ko harabapfira gushira, ubu se ntamuntu numwe ugikomoka ku mugabekazi/uwo muntu se naza azahabwa he , kandi wumva abaturage bagiyeb kuhamara ndtse na leta ishaka kuhasshyira ibikorwa byayo, nubwo wakwanga ubwami ntiwakanga amateka...ubutaka gakomdo bw’umuntu bufatwa na leta ryari?murebe mu mwitegeko ry’imicungire y’ubutaka

corneille yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

ubuyobozi bwa muhanga nibushyireho imbago ku butaka bw’umwami kazi. bahatere ibiti munkengero zabwo kyangwa imiyenzi.

ifoto mugaragaza ntagisambu gihari nkuko mubivuga. ese ubwo sukwivuguruza?

mabushu yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka