Muhanga: Nta cyizere cyo kubona umuriro uhagije muri iyi mpeshyi

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baribaza impamvu urugomero rwa Nyabarongo rwuzuye akaba ari bwo ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kirushaho kwiyongera.

Ukigera mu Mujyi wa Muhanga ahari amazu y’ubucuruzi akoresha amashanyarazi mu kazi muri iyi minsi usanga bacanye za moteri ntoya n’inini kubera ko bigoye kubona umuriro wa REG ushobora kumara isaha utarabura.

Urugomero rwa Nyabarongo ya I ngo nta kibazo kidasanzwe rufite uretse amazi yagabanutse kubera impeshyi.
Urugomero rwa Nyabarongo ya I ngo nta kibazo kidasanzwe rufite uretse amazi yagabanutse kubera impeshyi.

Abadafite za moteri bo bahitamo gukinga bakitahira cyangwa bakicara bagategereza ko ugaruka, ibura ry’umuriro rikaba rigaragara haba ku manywa na nijoro bigateza ibihombo bitandukanye birimo kwangirika kw’ibicuruzwa no kudatanga serivisi neza.

Abaturage bari gukwiza amakuru y’uko urugomero rwa Nyabarongo rudatanga amashanyarazi rwari ruteganyijwe gutanga angana na megawati 28 kubera impamvu z’uko imashini zarwo zagiyemo ibyondo zikananirwa gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, we avuga ko nta makuru adasazwe azi kuri iki kibazo ahubwo ko na we abona umuriro ugenda ukagaruka kuko hariho isaranganywa ryawo mu gihugu, kandi ukaba woherezwa cyane ahakorerwa ibikorwa by’inganda kurusha abatazigira.

Mutakwasuku avuga ko bigaragarira amaso ko amazi y’urugomero yagabanyutse. Agira ati “Twagize ibyago byo guhita twinjira mu bihe by’impeshyi kandi nta kindi gikoresha ziriya mashini uretse amazi, urugomero ubwarwo ni ruzima ariko amazi yaragabanutse”.

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Muhanga, Badahunga Regis, utavuga ingano y’amashanyarazi ari kuboneka kuri Nyabarongo ya I, na we ntanyuranya cyane na Mutakwasuku ariko akavuga ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kiri mu gihugu hose kandi ko umuriro ugenzurirwa ku biro bikuru rya REG i Kigali kuko ari bo bohereza umuriro mu gihugu hose barebye ku hihutirwa kurusha ahandi.

Badahunga avuga ko kubera impeshyi, mu gihugu hose habayeho ibura rya megawati 40 kubera amazi yagabanyutse bityo akaba nta bundi buryo amashanyarazi yaboneka mu gihe amazi yabaganyutse.

Kubera ikibazo cy’amazi yagabanutse mu ngomero hirya no hino mu gihugu, nta cyizere abayobozi bombi batanga niba amashanyarazi ashobora kuboneka nka mbere bakaba basaba abaturage kwihangana kugeza impeshyi irangiye amazi akongera kwiyongera.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mbabajwe nuko mwitaye ku muriro gusa mutavuga amazi nkaho dutuye kagitarama tumaze ibyimweru 3 ntamazi. NOne se biraterwa nyine niryo gabanyuka ryamazi.ahubwo njye mbona bakwiye kubiha aba prives tukishyura menshi ariko twayabonye

uwimana adidja yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

mukaba muraturagiye

yego yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Muratubeshya kuko habayeho impeshyi nyinshi ubu si bwo dukwiye kubura umuriro muri iyi mpeshyi.

karakonda yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Ibi bintu biriguteza igihombo gikabije. Niba ikigo nka REG gikoresha intiti n’impuguke barabonye ntawundi muti uretse kwihangana sinzi icyo babyuka bajya gukora burimunsi. Niba ntabushobozi bafite bwo guhangana nibihe bidasanzwe ntaho bataniye nabo mumyaka 20 ishize aho nta muhinzi washoboraga guhinga imvura itaguye. Umuriro ujya gukwirakwizwa warugamije guteza imbere abaturage ntabwo byarukugira bashore inoti zabo bubaka ama saloons na alimentations nibindi ubundi bicare bihangane bahombe kandi bakomeze bishyure ipatanti nubukode bwamazu.

JIMY yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

KUZINDI MPESHYSI SE KO BITABAGAHO?

G yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka