Muhanga: Muri Sendika INGABO barashinjanya kunyereza umutungo

Abanyamuryango ba Sendika (syndicat) Ingabo, umuryango w’abahinzi borozi bo mu Ntara y’Amajyepfo, barashinjanya kuba nyirabayazana w’amadeni no kunyereza umutungo byagaragaye, ndetse ngo abaterankunga bawo bakaba barahagaritse ubufasha babageneraga.

Miliyoni zibarirwa muri 50 z’amafaranga y’u Rwanda nizo ngo zaba zarahombye cyangwa zaranyerejwe, izi zikaba zaraturutse mu modoka yagurishijwe mu buryo butumvikana, ndetse n’indi mitungo irimo n’inka yagurishijwe nk’uko bamwe mu bakozi babivuga.

Intandaro y’ibi bihombo no kunyereza umutungo ngo ni ubuyobozi bubi nk’uko bitangazwa na bamwe mu bakozi bakoreraga uyu muryango ubu birukanwe.

Bamwe mu banyamuryango bavuga ko umutungo wabo wazize abayobozi bateshutse ku nshingano.
Bamwe mu banyamuryango bavuga ko umutungo wabo wazize abayobozi bateshutse ku nshingano.

Nikuze Pélagie wahoze ari umubitsi w’uyu muryango, avuga ko Umuvugizi w’uyu muryango, yihaye ububasha bwo kugurisha imwe mu mitungo y’umuryango, irimo imodoka, inka, no gukoresha amafaranga atabyemerewe n’amategeko asanzwe agenga uyu muryango.

Yongeraho ko we na bagenzi be birukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakaba basaba inzego zibishinzwe ko zabarenganura.

Naho umwe mu banyamuryango b’Ingabo, Habineza Joseph avuga ko amakimbirane, n’imicungire mibi y’umutungo, bituruka ku bagize inama nkuru y’Ubutegetsi, akaba asaba ko haba impinduka mu buyobozi hagashyirwaho abashya badafite aho babogamiye, kuko ngo abona umuryango wabo uri mu murembera.

Munyabega avuga ko ibibazo bafite byatewe n'abayobozi bakoreshaga inyandiko zidafututse mu kunyereza amafaranga.
Munyabega avuga ko ibibazo bafite byatewe n’abayobozi bakoreshaga inyandiko zidafututse mu kunyereza amafaranga.

Uyu munyamuryango avuga ko ikoreshwa nabi ry’umutungo wabo byawushyize mu madeni menshi bitoroshye kwishyura haba ku bakozi n’ibindi bigo.

Kuri ibi bibazo, Umuvugizi wa Sendika Ingabo, Munyabega Justin, ashyira mu majwi uwahoze ari umuhuzabikorwa wawo hamwe n’Umucungamari, kuba barahimbaga impapuro z’imikoreshereze y’amafaranga zidahuye n’ukuri kw’imibare y’amafaranga nyayo umuryango wakoresheje, akavuga ko ibyo uruhande rw’abashyigikiye Nikuze bavuga nta shingiro bafite, ko ahubwo ibyo bavuga ari ukujijisha batinya ko bazakurikiranywa n’inzego kubera kwangiza umutungo w’abanyamuryango.

Uyu mugabo avuga ko igurishwa ry’Imodoka ryari rigamije kwishyura umwenda w’ibirarane by’imishahara y’abakozi ndetse n’ayo bari babereyemo ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (R.R.A), mu gihe inka yagurishijwe kubera kwishyura amafaranga y’ingendo yagenerwaga abanyamuryango.

Bwege asaba abagize Sendika Ingabo kudasubiranamo ahubwo bagakora igenzura ryimbitse ku ngano y'ibyo bahombye n'ababiri inyuma.
Bwege asaba abagize Sendika Ingabo kudasubiranamo ahubwo bagakora igenzura ryimbitse ku ngano y’ibyo bahombye n’ababiri inyuma.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Bwenge Jean Marie Vianney avuga ko kudasobanukirwa n’inshingano ndetse n’amategeko agenga umuryango ariyo mbogamizi ya mbere aba bakozi bafite.

Uyu mukozi akavuga ko inama yabagira ari ukwifashisha amategeko kugira ngo umuryango wabo wari umaze gushinga imizi udasenyuka, ahubwo bumve ko ari bo bagomba gufata iya mbere bakawubaka, akaba abasaba gukora igenzura ryimbitse kugira ngo bamenye neza umubare w’ibyanyerejwe n’ababiri inyuma.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka