Muhanga: Abibarujeho ubutaka bwa leta bagiye gukurikiranwa
Minisiteri y’Umutungo Kamere iratangaza ko abaturage bose bibarujeho ubutaka bwa Leta bagiye gukurikiranwa bakabwamburwa, kuko ngo byagaragayeko hari n’abaturage bari baramaze guhabwa ibyangonbwa bya burundu by’ubutaka butari ubwabo basahuye Leta.
Igikorwa cyo gukusanya imibare y’abaturage banyaze Leta ubutaka bwayo kirimo kuba mu gihe mu Rwanda hatangijwe icyumweru cy’ubutaka guhera ku wa 09/02/2015, kikazasozwa ku wa 27/03/2015, ku nsanganyamatsiko igira iti, “Andikisha ihererekanya ryose ry’ubutaka, witaye ku cyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa”.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga, umukozi ushinzwe iyandikisha ry’ubutaka, mu kigo gishinzwe umutungo kamere, Marie Chantal Mukagashugi yabwiye abaturage ko Leta igiye kwisubiza ubutaka bwayo bwigaruriwe n’abaturage, kabone n’ubwo harimo abamaze guhabwa ibyangombwa bya burundu byabwo.
Mukagashugi avuga ko nyuma yo kugenzura, byagaragaye ko hafi mu Turere twose abaturage bagiye biyandikishaho ubutaka bakarengera Leta kandi bagahabwa ibyangombwa bya burundu, ariko ngo igihe kikaba kigeze ngo ibya Leta yongere ibisubirane.
Bumwe mu butaka bwa Leta bwakunze gufatwa n’abaturage babwiyitirira burimo ahateye amashyamba, ibishanga ndetse n’inkombe z’imigezi aho usanga abaturiye ibibaya baragiye biyandikishaho ubutaka bwabo ariko bagafata no ku bwa Leta.
Urugero ni umuturage witwa Uwitije Gabriel, atuye mu Kagari ka Nyamirama uvuga ko afite ikibazo cyo gutandukanya urubibi rw’ishyamba rya Leta n’irye, akaba kandi ngo n’ubundi yarigeze gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe azira ko yatemye ishyamba rya Leta, kandi yaribwiraga ko ari irye.
Uyu muturage ngo yaba yarananiwe kumenya urubibi rw’ishyamba rye n’irya Leta, akaba asaba abashinzwe ko bamusobanurira neza aho imbibi ze zihera, n’aho zigarukira kugira ngo azabashe kubona uko icyangombwa cye gikosorwa aho kwiyitirira ubutaka butari ubwe.
Nubwo uyu muturage avuga gutya ariko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Habinshuti Védaste avuga ko abaturage biyandikishijeho ubutaka bwa Leta babikoreye ubwende kugira ngo bigwizeho imitungo itari iyabo, kuko ngo amakuru ajyanye n’iby’ubutaka bayasobanuriwe bihagije.
Mu minsi ya vuba, urutonde rw’aba baturage ngo ruzaba rumaze gishyirwa ahagaragara, kuko ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere cyashyizeho itsinda ribahuza n’abakozi b’umuvunyi, mu rwego rwo kugenzura abaturage biyandikishijeho ubutaka bwa Leta.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Inkengero za Stade ya muhanga zo barazibohoje!ntiwamenya ari ahande,Kandi abayobozi barabirebera!
Inkengero za Stade ya muhanga zo barazibohoje!ntiwamenya ari ahande,Kandi abayobozi barabirebera!
mumajyepfo da? ubutaka bwa leta? ubwo ni utubanza tudashinga mwareka bakiberaho ko nabo ntako bimereye? nonese nimunyage abayobozi babwihaye(mumutara)mureke guhimbira kubaturage ba ntaho kwikora.