Muhanga: Abarokotse Jenoside ngo umuti urura w’ubumwe n’ubwiyunge wabomoreye ibikomere

Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko umuti Leta y’Ubumwe yabavugutiye n’ubwo waruraga cyane bihanganye bakawunywa ukaba ari wo watumye bagira amahoro kuko babashije kwiyunga n’ababahemukiye.

Kampogo Immaculé warokokeye i Kabgagayi tariki ya 02 Kamena 1994 ubwo abahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zahageraga avuga ko yanyuze mu nzira y’umusaraba ikomeye ku buryo bitari byoroshye nyuma yo kurokoka muri benshi bahaguye ngo azababarire abamugiriye nabi.

Kampongo avuga ko ashimira Leta y'Ubumwe kuba yaratekereje kuvugutira Abanyarwanda umuti urura w'ubumwe n'ubwiyunge.
Kampongo avuga ko ashimira Leta y’Ubumwe kuba yaratekereje kuvugutira Abanyarwanda umuti urura w’ubumwe n’ubwiyunge.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 21 abatutsi biciwe i Kabgayi tariki 02 Kamena 2015 Kampogo yagaragaje ko ntacyo yavuga usibye gushima Leta y’Ubumwe yamusubije ubuzima ikabusubiza n’igihugu.

Yakomeje avuga ko uwacitse ku icumu rya Jenoside ntawakekaga ko yabana n’uwamuhemukiye.

Yagize ati “Ubundi twari tuzi ko bazibana tukibana, kuvuga ngo uzabana n’umutu wakwiciye ababyeyi, n’umuntu wakugize incike ntawari uzi ko bishoboka, ariko Leta y’Ubumwe yarabikoze, umuti urura turawunywa gakagake kandi tugira amahoro”.

Kampogo asaba n’abataranywa ku muti urura w’ubumwe n’ubwiyunge basoma ako basigaranye na ko bakakamaramo maze bakubaka igihugu kizira umwiryane.

Rugero avuga ko hakwiye ubufatanye kuko abataranywa ku muti w'ubumwe n'ubwiyunge ngo bakiri benshi agasaba ko buri wese yawusomaho kugira ngo igihugu gisabe amahoro.
Rugero avuga ko hakwiye ubufatanye kuko abataranywa ku muti w’ubumwe n’ubwiyunge ngo bakiri benshi agasaba ko buri wese yawusomaho kugira ngo igihugu gisabe amahoro.

Rugero Pauli,n umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, IBUKA, ku rwego rw’igihugu avuga ko na we yemeranya n’abanyweye umuti urura nka Kampogo ariko agasaba ko habaho uburyo bwo kuganiriza n’abatarawunywa bakagerageza kuko ngo hari n’abareba igikombe cyawo bagatinya kuwusomaho kubera ko ababahemukiye basa nk’abagikomeje umugambi wabo.

Urugero atanga ni ukuba i Kabgayi hari harahungiye abatutsi babarirwa mu bihumbi 100 ariko hakaba harashyinguwe ababarirwa mu bihumbi 10 gusa, ngo bivuze ko hari abazi aho indi mibiri yaba iri ariko bakanga kuherekana.

Muri uyu muhango wo kwibuka abaciwe i Kabgayi muri Jenoside hari abayobozi benshi batandukanye.
Muri uyu muhango wo kwibuka abaciwe i Kabgayi muri Jenoside hari abayobozi benshi batandukanye.

Rugero agira ati “Dukwiye gufatikanya twese tukomora ibikomere kandi abataranywa kuri uriya muti ni bo benshi”.

Ashingiye ku bwitabire bwa benshi bw’abagana insengero ku minsi y’icyumweru kandi, Rugero avuga ko bitumvikana ukuntu abantu batitabira kuza mu mihango yo kwibuka abazize Jenoside, bikaba ngo bisaba gukomeza gusobanurira Abanyarwanda kugira urukundo n’icyizere cy’ubuzima kugira ngo babashe kuva mu bwigunge basizwemo na Jenoside.

Kabgayi habaye ubwicanyi bw’indengakamere muri Jenoside kuko hari harahungiye abantu baturutse imihanda yose ariko nyuma y’uko Leta y’Abatabazi ihungiye i Murambi hafi ya Kabgayi ubwicanyi bwatijwe umurindi kuko ari bwo abatutsi batangiye gupakirwa amabisi bakajya kwicirwa ku cyahoze kitwa Ingoro ya Muvoma mu Ngororero.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka