Mugunga: Imvura yangije hegitari 50 z’urutoki n’inyubako

Imvura yaguye ahagana mu masaha y’umugoroba kuwa 01/02/2015 yibasiye Akagari ka Mutego mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke isakambura ibyumba 3 by’amashuri abanza ya Mutego hamwe n’urusengero rw’abadivantisite b’umunsi wa karindwi rwavuyeho amabati agera muri 15.

Iyi mvura kandi yangije hegitari 50 z’urutoki dore ko Umurenge wa Mugunga ari umwe mu mirenge ikungahaye ku gihingwa cy’urutoki, haniyongeraho hegitari imwe n’igice y’ibigori ndetse n’amazu y’abaturage agera kuri 11 n’ibiro by’Akagari ka Gahinga byasambuwe n’umuyaga uvanze n’imvura nyinshi.

Iyi mibare y’ibyangijwe n’iyi mvura yari ivanzemo umuyaga ukase ishobora kwiyongera bitewe n’uko yaguye ari kucyumweru bugacya ari umunsi w’ikiruhuko, bivuga ko hatarakorwa neza ubugenzuzi bwimbitse ku mubare w’ibyangije n’imvura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, Bernard Twagirayezu yasobanuye ko kugeza ubu abaturage basamburiwe n’imvura nta bufasha bundi barabona uretse kuba bacumbitse mu baturanyi babo mu gihe bagitegereje ubwo bufasha.

Ngo si ubwa mbere imvura yangiririje abaturage by’umwihariko mu Kagari ka Mutego kuko mu myaka yashize n’ubundi ibyumba by’amashuri abanza ya Mutego byagiye byangizwa n’imvura.

Twagirayezu akomeza avuga ko ibigori byangiritse byari bigeze mu gihe cy’isarura ba nyirabyo barimo kugerageza gukuraho ibyumye kugira ngo bitazaborera hasi igihombo cyikarushaho kwiyongera.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka