Mugesera: Barasabwa gukora cyane bategura kuzabyaza umusaruro umuriro w’amashanyarazi

Abaturage batuye ahataragezwa umuriro w’amashanayarazi babwiwe ko bagomba gutangira gukora cyane bayitegura kugira ngo azabagereho bariteje imbere imbere bashobore kuyabyaza umusaruro mu bikorwa bitandukanye.

Mu Karere ka Ngoma abafite amashanyarazi bageze kuri 23% mu gihe biteganijwe ko mu myaka ibiri gusa (2017) amashanyarazi azaba amaze kugera ku baturage ku kigero cya 70%.

Abatarahabwa umuriro w'amashanyarazi basabwa kwitegura kuwuzawubyaza umusaruro nubageraho.
Abatarahabwa umuriro w’amashanyarazi basabwa kwitegura kuwuzawubyaza umusaruro nubageraho.

Mu kiganiro Mupezi George, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe Ubukungu, yagiranye n’abatuye mu Murenge wa Mugesera, yasabye abatuye mu byaro ahatarageza umuriro w’amashanyarazi gutangira kwitegura kuko bari hafi kuwuhabwa.

Yagize ati “Amashanyarazi ni vuba akabageraho abatarayabona. Ariko utarahagera wowe uri gukora iki kugira ngo nukugeraho byibuze uzabashe kwigurira ka televiziyo? Uri gukora iki kugira ngo uzigame ejo batazawukuzanira ukabura n’imbaraga zo kuwugura?”

Nyuma y’uko amashanyarazi agereye hirya no hino mu mirenge y’Akarere ka Ngoma, abaturage batarayahabwa bakomeje kugaragaza inyota yayo, nyamara hari abo usanga no kwishyura umuriro bibagora akaba ari yo mpamvu abatarawuhabwa bakangurirwa kwiteza imbere ukazasanga bafite ubushobozi.

Mu Karere ka Ngoma ,amashanyarazi yagejejwe mu mirenge yose 14 ikagize, ariko hakaba hari ibice byinshi bigisigaye bitaragerwamo n’amashanayarazi cyane cyane ibituye mu byaro ahategereye amashuri, amavuriro n’ibiro by’ubuyobozi.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mugesera bavuga ko biteguye kuko bafite ubukungu bakesha ubuhinzi bwabo buvuguruye bakesha imiyoborere myiza yabatoje guhuza ubutaka bahinga igihingwa kimwe (land consolidation) none ubu bakaba basagurira amasoko.

Muri uyu murenge honyine, bahuje ubutaka bahinga igihingwa cy’inanasi kuri hegitari zigera kuri 600, ubu bakaba bafite isoko mu ruganda” Inyange industries” ndetse aba bahinzi bakaba baratangiye kurambagizwa n’amahanga ngo babagurire umusaruro ku buryo ku ikubitiro haje “abashoramari bo mu birwa bya “Seyisheri”.

U Rwanda rufite icyerekezo cy’uko muri 2017 amashanyarazi azaba amaze kugera niburi ku 70% by’Abanyarwanda. Mu Karere ka Ngoma ,mu ngengo y’imari ya 2015-2016 biteganyijwe ko ingo igihumbi(1000) zizahabwa umuriro w’amashanyarazi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka