Mu majyepfo umutekano wagenze neza mu mpera z’umwaka wa 2014 -CSP Gashagaza

Umuvugizi wa polisi y’Igihugu akaba anakuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent (CSP) Hubert Gashagaza aratangaza ko umutekano muri rusange wagenze neza mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2014 mu turere twose two muri iyi Ntara.

Aganira na Kigali Today, CSP Gashagaza yatangaje ko muri rusange nta kintu kidasanzwe gihungabanya umutekano cyabaye mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2014, uretse umurambo w’umugabo watowe tariki 02/01/2015 mu Karere ka Huye.

CSP Gashagaza atangaza ko umutekano wagenze neza mu ntara y'amajyepfo yose.
CSP Gashagaza atangaza ko umutekano wagenze neza mu ntara y’amajyepfo yose.

Abazwa niba nta ngero zimwe na zimwe z’ibyaha byakozwe yagize ati “Umurambo w’umuntu umwe niwo watowe mu karere ka Huye tariki 02/01/2015 ariko uraza gusuzumwa kugira ngo tumenye icyamwishe”.

Avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo abantu b’ingeri zinyuranye bamaze kumenya ibyiza byo kubumbatira umutekano, gusa ngo hari n’ingamba zafashwe kuva mu rwego rw’imidugudu kugeza ku rwego rw’uturere n’Intara muri rusange.

Yasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano ndetse no gutangira amakuru ku gihe icyo babona cyose cyashaka kuwuzanamo agatotsi.

Kugeza tariki 02/01/2015 iminsi mikuru irakomeje gusa abaturage barasabwa gukomeza kubumbatira umutekano aho bari hose, birinda gutwara ibinyabiziga basinze, umuvuduko no kuvugira kuri telefoni, ndetse bagatungira n’inzego z’umutekano icyawuhungabanya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze kwicungira umurekano maze twiyubakire igihugu

kalinda yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka