Monique Mukaruliza atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
Monique Mukaruriza ni we utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, asimbuye Fidel Ndayisaba wari usoje manda ye y’imyaka itanu.
Mukaruliza atsindiye ku majwi 182 n’ubwo bari bahanganye ari we Mukeshimana Regine wabonye amajwi 7 bari mu matora yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Gashyantare 2016.
Undi mukandida witwa Dr. Hategekimana Theobald, yaje kuvanamo kandidatire ku munota wa nyuma, asaba ko abari kumutora batora Mukaruriza.
Mukaruliza ugiye kuyobora manda y’imyaka itanu, atangajwe ko ari we muyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali ahagana saa sita n’igice mu matora yaberaga kuri Stade ya Nyamirambo.
Mukaruliza yahoze ayobora Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugeza muri Nyakanga 2013.
Nyuma yaho, yabaye Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Imishinga y’Umuhora wa Ruguru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|