Minisitiri w’Intebe aratangiza icyumweru cy’imiyoborere myiza i Rwamagana

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, , kuri uyu wa kabiri tariki 22/01/2013, arasura akarere ka Rwamagana aho ari bukore ibikorwa bitandukanye birimo gutangiza icyumweru cyahariwe imiyoborere no gutaha isoko rya kijyambere.

Muri gahunda y’uyu munsi kandi biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe afungura ku mugaragaro isoko rya kijyambere ryubakiwe abaturage ahitwa i Ntunga mu Murenge wa Mwurire.

Nyuma Minisitiri w’Intebe arasura inyubako zagenewe amacumbi y’abarimu bazigisha mu mashuri yahariwe uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu Murenge wa Kigabiro.
<doc12771
Minisitiri w’Intebe kandi aratangiza ku mugaragaro ibikorwa by’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bagiye kwitabira imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe i Rwamagana rurasozwa n’ibiganiro birambuye aza kugirana n’Abanyarwamagana babukereye mu mujyi wa Rwamagana ahitwa ku kibuga cy’umupira cya Polisi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka