Minisitiri Murekezi yasabye imbabazi ku ibaruwa yasabaga ko Abatutsi basubizwa inyuma

Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, yasabye imbabazi z’ibyo Abahutu bakoreye Abatutsi ndetse nawe agaruka ku ruhare rwe mu gushaka gusubiza Abatutsi inyuma mu nzego zitandukanye.

Izi mbabazi minisitiri yazisabye ku wa 25/11/2013, mu murenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga, ahatangirijwe icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kibanda kuri gahunda ya “Ndi Umunyawanda”.

Minisitiri Murekezi avuga ko ubwo yari akiri umunyeshuri yabonye amahirwe yo kubona buruse yo kwiga mu gihugu cy’u Buligi.

Minisitiri Murekezi (hagati) mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge mu karere ka Muhanga.
Minisitiri Murekezi (hagati) mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Muhanga.

Mu gushaka abazajya kwiga hanze, ngo batoranyaga abana b’abahanga ariko ngo icyamubabaje ni abo biganaga mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Butare (GSOB) b’Abatutsi banze guhabwa buruse kandi bari abahanga ndetse kurusha benshi kuburyo Abatutsi bagiye kwiga bari mbarwa.

Mu kugera muri iki gihugu cy’u Bubiligi; Minisitiri Murekezi n’abanyeshuri bagenzi be b’Abahutu, mu mwaka w’1973 barateranye bakora inyandiko na n’ubu ikiriho ndetse baranayisinyira.

Iyi nyandiko ikaba yari iy’ivanguramoko kuko yavugaga ko Abatutsi ari benshi mu nzego zitandukanye nko muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, mu bucuruzi, mu mashuri yigenga n’ahandi.

Aha basabaga Leta ko yagabanya aba batutsi kugirango mu mwanya wabo hajye Abahutu babe aribo bazamuka ari benshi. Iyi baruwa ariko ngo ntabwo yigeze isaba ko bakwica Abatutsi.

Minisitiri Murekezi Anastase yasabanye n'abanyarwanda yasabye imbabazi.
Minisitiri Murekezi Anastase yasabanye n’abanyarwanda yasabye imbabazi.

Murekezi ati: “nubwo tutavuze ngo bice Abatutsi, no kubona tuvuga tukanasinyira ngo Abatutsi ni benshi mu mashuri, ngo Abatutsi ni benshi mu bucuruzi, ngo Abatutsi ni benshi mu mashuri yigenga, ngo ni benshi muri kaminuza y’u Rwanda, nacyo ni ikibazo gikomeye cyane, ni igitekerezo kibi”.

Minisitiri agaragaza ko muri icyo gihe babonaga Abanyarwanda mu ndererwamo y’amoko y’Abatwa, Abahutu n’Abatutsi.

Ibi Murekezi yabashije kubisabira imbabazi imbere y’imbaga y’abaturage. Ati: “numva ari icyaha jye niyemeje kwakira imbabazi Abanyarwanda bose, mpereye ku Batutsi kuko Abatutsi nibo twavugaga ngo barimo barazamuka cyane nkaho kuzamuka ari icyaha ahubwo bagombaga kuzamuka nta kindi, ibi mbyakiye imbabazi kumugaragaro”.

Nk’umunyapolitike, Minisitiri Murekezi yongeye gusaba imbabazi kuko ibibazo byose byabayeho mu Rwanda bishingiye ku macakubiri haba mu mwaka w’1959, mu 1973 cyangwa mu 1994 nk’uko abivuga, ngo iteka uhasangamo abanyapolitike babi imbere.

Ati: “uhasanga abanyapolitike babi, babeshya abaturage, basubiranishamo abaturage, ubundi abanyapolitike bari mu mashyaka ya politike baba bagomba guharanira icyiza cy’abaturage, icyiza cy’Abanyarwanda”.

Uburyo bwo gushaka gukora ibyiza by’abaturage ngo nibwo bwagakwiye gutandukana, bakirinda ikintu cyose cyabacamo ibice ariko ngo igitangaje ni uko abanyapolitike bagiye bagaragara bizihirwa mu gucamo ibice.

Abatanze ubuhamya bujyanye na "Ndi Umunyarwanda" babaye mbarwa.
Abatanze ubuhamya bujyanye na "Ndi Umunyarwanda" babaye mbarwa.

Uyu mu minitiri mbere wari mu ishyaka MRND nk’abanyarwanda bose, mu mwaduko w’amashyaka menshi, akaza kujya mu ishyaka PSD n’ubu akaba akiririmo, avuga ko bahuye no guhangana cyane n’andi mashyaka by’umwihariko MRND yari ku butegetsi icyo gihe.

Aha ngo bakomeje kwibaza icyakorwa kuko amacakubiri yagendaga yiyongera kugeza ubwo haje icyo bitaha “Hutu Power” ibi byose ngo byagaragaragamo abanyapolitike babi ari nabyo yasabiye imbabazi mu izina ry’abandi.

Murekezi akomeza avuga ko ishyaka iryo ariryo ryose kuri iki gihe ryaba ritatira igihango cya “Ndi Umunyarwanda” ngo ntiriba rikwiye kubaho ukundi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arega burya abantu bakurikira gahuda leta yashize muri gahuda yayo. Yaba yubaka chagwa se isenya. Umuturajye ashira imbere kubuhariza amategeko yubu yobozi.

Kuyoborwa nuwa yobwe ubwose izira yaba ariyihe?

Muri 1973 abandi banyeshuri bibaga ubwejye kugira ngo bazamure ubuzima bwa baturajye babo.Naho uvira nawe ukuntu abacyu birirwaga biga ukuntu bahagarika ubuzima bwa baturajye babo.

Birababaje.

timms yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka