Miliyari hafi 8 nizo zizakoreshwa mu gushyira amashanyarazi ku muhanda Kigali-Rubavu

Igikorwa cyo gushyira amatara ku muhanda Kigali-Musanze-Rubavu kizarangirana n’itariki ya 10/1/2015 kikazarangira gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 7 miliyoni 997, ibihumbi 061 n’amafaranga 648 (7,997,061,648Rwf).

Umushinga wo gushyira amatara ku mihanda mu Rwanda watekerejweho muri Kanama 2012 ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’iy’ibikorwa remezo, kugira ngo bifashe abakora ingendo mu gihe cy’ijoro kubona umucyo no kongera amasaha yo gukora kubakorera ku mihanda.

Uyu mushinga wahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amashanyarazi, naho amasezerano yo gushyira amashanyarazi ku mihanda ashyirwa mu bikorwa na NPD COTRACO kuva muri Nyakanga 2013.

Abakoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu bishimira kugendera ahabona.
Abakoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu bishimira kugendera ahabona.

Muri aya mafaranga azakoreshwa harimo ay’imirimo nyayo yari yateganyijwe 6,673,330,134 hamwe n’andi 1,323,731,515 y’ibikorwa by’inyongera.

Igikorwa cyo gushyira amatara ku mihanda byongera umutekano ku bahafite amazu y’ubucuruzi n’ibikorwa kiri gukorwa ku birometero 148, hakoreshwa amatara arondereza urumuri kugera kuri wati 60 (60W).

Umuturage wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu witwa Habimana avuga ko kubera aya matara ku mihanda ibikorwa by’urugomo byagabanutse ku muhanda kandi ngo abafite inyubako ku mihanda bongereye amasaha yo gukora kuko abamurikira kimwe n’ababagana.

Gucanira umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu bizarangira bitwaye hafi miliyari umunani.
Gucanira umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu bizarangira bitwaye hafi miliyari umunani.

Ir. Alex Kirenga ukurikirana ibikorwa byo gushyira amatara ku mihanda avuga ko n’ubwo igikorwa kiri kugenda neza hari imbogamizi z’ibinyabiziga bigonga amapoto ashyirwaho amatara ku mihanda, hamwe n’imiterere y’imihanda itari myiza kuko hari aho imihanda iriduka ikaridukana amatara cyangwa ikayaridukiraho.

Ir. Kirenga avuga ko amashanyarazi azakoreshwa mu kumurika ku mihanda ari asanzwe akoreshwa muri gahunda yo kongera ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda.

Uwitwa Karinganire utuye mu Murenge wa Nyakiriba avuga ko gushyira amatara ku mihanda bishobora kugabanya umuriro abaturage bahabwa kuko usanzwe udahagije, hakibazwa uburyo hazaboneka ucanwa ku muhanda kuva i Kigali kugera i Rubavu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu mushinga ni mwiza cyane kuko uzafasha abagenda muri uriya muhanda n’abawutuyeho

Damas yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

ayomafaranga nimenshi nukuntubabisondetse ni beton ariko byicara bicikamo kabiri nukwikiriza abakire koko ntaburambe ariyamapoteau afite ntabwo ye muzabibona kandi

alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Kuyashyiraho ni kimwe gucanwa ni ikindi ! Abayobozi b’ubu bafite ingeso yo gukora ibikorwa nk’ibyo kubera imihigo bamara kuyesa imbere ya H.E bikarangirira aho .
Nk’ubwo ayo matara namara gushyirwaho usazanga nyuma y’amezi nk’atatu hazajya haka nka 1/10 cyayo .
Ugira ngo ndabeshya azatemberere mu karere ka Muhanga nijoro arebe.

MASO yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka