Mbere y’akazi umuyobozi akwiye gusoma indahiro yarahiye- Me Nkongoli
Umunyamategeko Me Nkongoli Laurent, Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, avuga ko buri muyobozi akwiye gusoma indahiro ye uko atangiye akazi.
Me Nkongoli Laurent avuga ko abantu bose bakwiye guhora bibuka Itegeko Nshinga, by’umwihariko abayobozi barahira ko nibatubahiriza inshingano zabo bazabihanirwa n’amategeko, bityo agasanga bagiye babyibuka buri munsi badashobora gutatira umuturage bigatuma abona serivisi nziza kandi ku gihe.
Agira ati “Inzego za Leta zifite inshingano zo kurinda umuturage, kumukorera no kumuyobora neza. Abayobozi bakwiye guhora babyibuka buri munsi bakibuka indahiro barahiye, ibyo ubwabyo byabaha imbaraga zo kudatererana umuturage”.
Me Nkongoli asanga bikwiye ko umuturage yubahwa agahabwa serivisi nziza kandi akayibonera ku gihe, cyane cyane mu bijjyane n’amategeko.
Agira ati “Hari abantu rwose batita ku muturage, kandi Itegeko Nshinga rimuha imbaraga zikomeye, ko umuntu ari umunyagitinyiro, bityo ko akwiye kubahwa kandi akayoborwa yishimye”.
Akomeza avuga ko bikwiye ko abantu bakora mu bijyanye n’ubutabera bitwararika, ngo kuko usanga hari ibibazo bizamuka gukemurirwa hejuru kandi byagakwiye kurangizwa n’inzego z’ibanze, ugasanga hari abaturage banabona ubutabera bakererewe kubera imanza zitinda kurangizwa.
Yongeraho ko Leta yashyizeho inzego zikomeye kugira ngo umuturage yisange kandi agubwe neza mu gihugu cye, bigasaba ko buri muyobozi akora inshingano ze neza uko bikwiye, bikazatuma umuturage yishimira izo nzego bityo na we akazifasha neza gusohoza inshingano zazo.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
I modoka 8barazindiganyije bishiriraho kand bikozwe nabo aratango nabachamanza baryindimi badafatanumwanzuro ufatika.niyo mbatekereje nanganubavuga imbereyanjye!
Nasaba abanyarwanda kureka uburiganya kuko ntaho bizatugeza tuzahora turyanamugezaryari? Ubutabera ntitukaburirimbe ahubwo twamagane ibibi bukora bampemukiye kumugaragaro!
Me arasetsa iye avuze inzego zubutabera wagirango ntitwahuye knd ntacyo bya mariye nararenganye kand na president wurukiko rukru sinatinya kubivuga ntitukirirwe tuvuzinduru ngubutabera ahubwo duhindu kuko abanyamwuga nibo babigiramo indanini nasanga tutarahuye knd akanyizeza ko ikibazo cyange cyumvikana kizakemuka bigashiriraho nzabihanirwe