Mayor Ndayisaba arasaba Abanyakigali kudaterwa ubwoba n’impinduka

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, aratangaza ko abatuye uyu mujyi badakwiye guhangayikishwa n’impinduka zihagaragara kuko biri mu biranga iterambere.

Mu Mujyi wa Kigali habaye impinduka zitandukanye haba mu myubakire n’uburyo bw’ubuzima muri rusange, aho bamwe mu bahatuye bagiye bagaragaza ko bahangayitse kuko batari kuwibonamo bitewe n’uko usa n’aho ubasiga.

Abatuye n'abakorera mu Mujyi wa Kigali bavuga ko uri kwihuta mu mpinduka z'iterambere ku buryo kugendana nawo bibagora.
Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bavuga ko uri kwihuta mu mpinduka z’iterambere ku buryo kugendana nawo bibagora.

Ariko mu kiganiro KTRadio kuri uyu wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2015, Ndayisaba yavuze ko impinduka ziganisha ku iterambere ry’umujyi zishobora kugira bamwe zabangamira, ariko avuga ko buhoro buhoro bazabimenyera kandi bakabona ko aribyo bibafitiye akamaro.

Yagize ati “Impinduka zose burya ziragorana.Ubu bashobora kukubwira ko batiteguye, bikazageza mu yindi mpeshyi bakivuga ko batiteguye.”

Uyu muyobozi avuga ko hari aho izi mpinduka zigera, ugasanga abahatuye cyangwa se abahakorera batazakiriye neza, ahanini kuko ziba zisa n’izibangamira imikorere yabo. Gusa akavuga ko impinduka izo arizo zose zitera impungenge kubo zireba.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali mu kiganiro kuri KTRadio.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali mu kiganiro kuri KTRadio.

Yagarukaga ku kibazo cy’ abakorera mu gace ka Quartier Mateus bagomba kuba bimutse muri ako gace bitarenze tariki 05 Ukuboza 2015, kugira ngo hatangire ibikorwa byo kuhubaka inyubako zigezweho.

Iki gikorwa abahacururiza bo bavuga cyihutishijwe kandi bikaza mu bihe by’iminsi mikuru, ubusanzwe ibonekamo amafaranga menshi ku bacuruzi.

Ndayisaba yavuze ko ubucuruzi bw’akajagari budashobora kwemerwa mu mujyi wa Kigali, kuko bugira ingaruka k’ubukora n’abamugurira.

Ati “Ubucuruzi bw’akajagari buteza umutekano muke haba ku icuruza ndetse n’ugura. Ibaze nawe uguze umwambaro, ejo wahura n’umuntu akayikwambura avuga ko ariyo bamwibye.”

Ku kijyanye n’ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi, avuga ko hari gahunda yo ngongera imiyoboro y’amazi meza, ku buryo ngo ukwezi kwa 12 gushobora gusiga hari metero kibe ibihumbi 3150 z’amazi ziyongereye kuyakoreshwaga mu mujyi, hakanakomeza kongerwa amashanyarazi.

Ndayisaba ashimira abatuye uyu mujyi ku ruhare bagira mu kuwuteza imbere. Akabashishikariza gukomeza kwita cyane ku isuku, kuko ariyo igaragaza iterambere ry’umujyi n’ubwiza bwawo.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umujyi wa Kigali uratera imbere ku buryo bushimishije gusa hari nkicyo nasaba umujyi wa Kigali, bareba uburyo bagenda bashyira amakarita (Map) ku byapa bus zifatiraho abagenzi kimwe no ku marembo (Entrées) ya za gare bafatanyije na office du tourisme bakahashyira les points d’information bigaragaza ibyerekezo byazo kimwe n’ahantu hari za bureaux administratifs kimwe na za ambassades n’amazina y’imihanda byakorohereza cyane abagenderera Kigali nabahatuye dore ko hari ama événements menshi asigaye abera mu Rwanda nayo mwitegura vuba aha dore ko nkeka biri mu bituma Umujyi wihutisha ibikorwa byo muri quartier Mateus mu kwirinda amafoto n’ama vidéos adatanga isura nziza mu gihe cya CHAN.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Mayor niyorohere abacuruzi!ariko kweli u Rwanda rwacu murugize akarima kanyu?Nigute umuyobozi atekereza wenyine ntabaze n’abaturage kugira ngo hatagira ubangamira undi?Impinduka ntawe uyanze ariko tubanze duhindure imyumvire n’imikorere!Ejobundi ni iminsi mikuru none nkaho abo bacuruzi mwaboroheye,mugiye kubahekesha akarago kuri noheri na bonane!mubareke bave muminsi mikuru,ntagihe batubaka kuko nariya ahagaze ntarabona abayajyamo!Ikindi cy’impinduka cyo sikibi ariko ikibabaje ni uko bamwe barushaho gukira abandi bakarushaho gukena!Ibyo mwita akajagali ni ukwirwanaho mwajya no kubihindura ntimuteguze abantu mukabikora brusquement!Mwitware neza mutatubihiriza amatora,tugatorana umujinya ya ngingo twahinduye ntitumutore kd atobewe nabantu nka Ndayisaba.Wagiye gahoro ko utarushaga amashagaga abakubanjirije!Naho ikimbabaza ni ukubona ayo mazu asatyo naburaye,ubushomeri aribwose!ese ubundi impinduka itareba umuturage wo hasi imaze iki?

kayijuka yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka