Madame Jeannette Kagame arabona umusaruro mu bagishwanama b’abakobwa

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yasobanuye akamaro ko gushyiraho abagishwanama (mentors) b’abakobwa barokotse Jenoside, akemeza ko hamaze gutanga umusaruro.

Madamu Jeannette Kagame yifatanije n’urwo rubyiruko rw’abakobwa (mentees), mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabaye kuri iki Cyumweru, bakaba banasuzumye aho ubujyanama kuri urwo rubyiruko bugeze butanga umusaruro.

Madame Jeannette Kagame yifatanyije n'abagishwanama kubyina mu ndirimbo yari iyobowe na Ma-Soeur Immaculee Uwamaliya.
Madame Jeannette Kagame yifatanyije n’abagishwanama kubyina mu ndirimbo yari iyobowe na Ma-Soeur Immaculee Uwamaliya.

Gahunda ya “mentorship” yo gushyiraho abayobora mu nzira iboneye abana b’abakobwa, yashyizweho n’Umuryango Imbuto Foundation uyobowe na Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2013, bakaba basabwa kuba abajyanama, ababyeyi ndetse n’abavandimwe b’abo bashinzwe.

Madamu Jeannette Kagame yashimye ko kuva muri uwo mwaka wa 2013 kugeza ubu, urubyiruko rw’abakobwa 326 babashije kumenyana n’abayobozi babo mu by’ubuzima, bakabaha bimwe by’ibanze bakenera, babagira inama yo gutsinda mu mashuri, babafasha kuba indashyikirwa mu buzima busanzwe hamwe no guteza imbere indangagaciro za kimuntu.

Yagize ati "Nishimira ko hamaze kubaho kumenyana n’ibindi byagiye bigerwaho, aba ’mentors’ n’aba ’mentees’ tugira kwidagadura nyamara kuri bamwe ntibyabaga byoroshye kubera ibikomere, hari itsinda ryasuye impfubyi za jenoside; mentees babasha kwiga inshingano z’urugo ndetse mu itsinda ryanjye tumaze no gushyingiza".

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ku bugishwanama.
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ku bugishwanama.

Abasangiza urugero bwite, Madamu Jeannette Kagame yatsindagiye akamaro k’umubano ababyeyi bagirana n’abana babo iyo barimo kubonsa, avuga ko uburyo nyabwo bwo kwimakaza indangagaciro zihoraho mu bana b’imfubyi, ari uko umuntu yatekereza amashereka y’umubyeyi, atangana impuhwe n’urukundo kugira ngo ahe ubuzima umwana.

Yavuze ko iryo ari ryo pfundo ndasimburwa ryubaka imbaraga kandi rigatera gusigasira umurage w’umuryango.

Aba “mentees” ngo bagomba kugera ikirenge mu cy’ababyeyi n’abavandimwe bagiye bafite urukundo n’umutima wa kimuntu, hamwe no kugera ku bikorwa bigoye, nk’uko Madame Jeannette Kagame yageze aho ashima abagore kuba bashoboye guhatana n’abagabo.

Madamu Jeannette Kagame aganira n'abagishwanama b'abakobwa.
Madamu Jeannette Kagame aganira n’abagishwanama b’abakobwa.

Ku rundi ruhande, Umubikira Immaculeé Uwamariya ukorera i Rwamagana, yakomeje ashimangira ko urubyiruko rwarokotse Jenoside rufite "umwenda wo kugaragaza ibyiza byari kugerwaho n’abagiye", kandi rukemera kubana n’ibikomere hatabayeho guhungabana.

Urubyiruko rw’abakobwa bitwa ’mentees’ ruravuga ko bitewe n’ikibazo cy’inda zitateguwe kivugwa mu mashuri, bashyizeho uburyo bwo guhangana na cyo, bakifuza ko aba ’mentors’ bababa hafi muri iyo gahunda biyemeje.

Soeur Immaculee Uwamariya wo mu Ishuri Rikuru ry'Abaforomo n'Ababyaza rya Rwamagana, yatanze ikiganiro.
Soeur Immaculee Uwamariya wo mu Ishuri Rikuru ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Rwamagana, yatanze ikiganiro.
Mu biganiro byo Kwibuka, abagishwanama bishimiye ko u Rwanda rwongeye kubona umucyo.
Mu biganiro byo Kwibuka, abagishwanama bishimiye ko u Rwanda rwongeye kubona umucyo.
Abitabiriye inama bumvaga ikiganiro cya Soeur Immaculee Uwamariya.
Abitabiriye inama bumvaga ikiganiro cya Soeur Immaculee Uwamariya.
Umwe mu bagishwanama yatanze ubuhamya ko ubujyanama ku bakobwa ari ingirakamaro.
Umwe mu bagishwanama yatanze ubuhamya ko ubujyanama ku bakobwa ari ingirakamaro.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka