MMI yafashije abahoze mu mwuga w’uburaya kwihangira imirimo

Ikigo cy’ubwisungane mu buvuzi cya gisirikare (MMI) cyahaye abahoze mu mwuga w’uburaya ibikoresho bitandukanye bibafasha gutangira ubuzima bushya, nyuma yo guhugurwa mu myuga itandukanye.

Kuri uyu wa kane tariki 17/7/2014, nibwo umuyobozi wa MMI, Lt. Col Jean Paul Bitega, yabashyikirije ibi bikoresho birimo imashini zo kudoda, ibikoresho by’isuku byo muri salon n’ibindi bakwifashisha mu gihe babonye akazi ko mu rugo.

Abahoze mu buraya MMI yabahaye ibikoresho bitandukanye byo kwiteza imbere nyuma yo kubahugura mu myuga itandukanye.
Abahoze mu buraya MMI yabahaye ibikoresho bitandukanye byo kwiteza imbere nyuma yo kubahugura mu myuga itandukanye.

Yavuze ko nyuma yo guhugurwa mu myuga irimo gukora akazi ko mu ngo, gukora muri salon no kudoda, bizabafasha gutangira ubuzima bushya kandi ku rundi ruhande bikagabanya ikibazo cy’uburaya mu muhanda.

Yagize ati “Kubafasha rero si ukubigisha gusa. Iyo umuntu umwigishije ntumuhe igikoresho azongera garuke hahandi ariko niba umuhaye igikoresho atinaniwe yatangira agakora akava hahandi yari ari agatangira agatera imbere.

Lt Col. Dr. Bitega, umuyobozi w'ikigo cy'ubwisungane mu buvuzi cya gisirikare (MMI).
Lt Col. Dr. Bitega, umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu buvuzi cya gisirikare (MMI).

Iyo ateye imbere rero nkatwe inyungu ni uko iyo Umunyarwanda ateye imbere undi Munyarwanda wese agomba kwishima ariko icya kabiri burya iyo ukennye ntiwivuza. Niyo wajya kwa muganga bakakwandikira imiti ntuyigura, ugasanga noneho umuntu ugiye kumuvuza yarembye kurushaho.”

Iki gikorwa cyashimishije aba bahoze ari indaya bavuga ko urugendo biyemeje gutangira batazasubira inyuma mu gihe babonye ubatera ingabo mu bitugu, cyane cyane ko ngo benshi babukoraga ari amaburakindi, nk’uko byatangajwe na Rosalie Nyambere.

Abahoze mu buraya bagera ku ijana bahuguwe na MMI mu myuga itandukanye yo kwiteza imbere.
Abahoze mu buraya bagera ku ijana bahuguwe na MMI mu myuga itandukanye yo kwiteza imbere.

Ati “N’ubwo kugeza kuri izi saha narangije kwiga ibintu bijyanye no kudoda ariko nta bikoresho ndabona, ariko mbonye nk’igikoresho ndumva uburaya nabuvamo nkakora nk’aba nabasha gutunga umuryango wanjye nanjye nkiteza imbere muri rusange”.

Ubuyobozi bwa MMI bwasabye aba biyemeje gutangira ubuzima bushya kumva ko ari nk’urugamba batangiye kandi bagomba gutsinda. Ibyo ngo bikazabafasha kutagaruka ku muhanda mu buraya.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega RDF umutekano yaraduhye uhagije ubu ahoih=geze iri kutwunganira mubuzima kandi koko urabona ko ikataje kandi aribyo biyaraje inshinga, yatubohoye icuraburindi ryari ritsoretse ikoreshe imbunda none ubu iri gukorena natwe ngo tubohoke ni ubukene kandi turayishimira byimazeyo, RDF kwisonga,

karekezi yanditse ku itariki ya: 19-07-2014  →  Musubize

ni byiza cyane gufasha cyane cyane abantu nk’aba baba barahose mu buraya kuko barushaho kweyumva muri sosiyete

Gasigwa yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka