MINECOFIN yasobanuriye abaturage iby’ingengo y’imari mu nyandiko

Ministeri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yamuritse kuri uyu wa 28 Ukwakira 2015, agatabo kazafasha abaturage kumva ingengo y’imari ya 2015/2016 no kuyigiramo uruhare.

Ministiri muri MINECOFIN, Amb Claver Gatete, yahereye mu Mujyi wa Kigali asaba abayobozi bose kujyana utwo dutabo mu baturage, bakungurana ibitekerezo ku ngengo y’imari ya Leta y’uyu mwaka.

Agatabo gasobanurira abaturage ibijyanye n'ingengo y'imari ya Leta.
Agatabo gasobanurira abaturage ibijyanye n’ingengo y’imari ya Leta.

Yavuze ko impamvu ya mbere yo gusobanurira abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze iby’ingengo y’imari ari uko baba badasobanukiwe ibikorwa by’ingenzi Leta igamije, aho "bamwe bajya kubaza aya makuru mu biro bya Ministiri w’Intebe n’ahandi".

Abwira abayobozi mu Mujyi wa Kigali n’uturere tuwugize, yagize "Turagira ngo ibizakorwa n’iyi ngengo y’imari abaturage babigire ibyabo, bashobore kubikurikirana".

Urugero rw’uburyo abaturage basabwa kugira uruhare mu bibakorerwa, ni aho Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, yagize ati "Uyu munsi hari umuturage watwandikiye kuri terefone adusaba kuza kureba niba igitaka bashyize mu muhanda ari kizima".

Min. Amb Gatete Claver yakomeje agira ati "Aka gatabo ngo gasubiza ibibazo abaturage bakunze kwibaza, "ndetse hakaba n’abagira bati ’amafaranga ko ari ayanjye mwayampaye nkaba nigendeye’. Hari n’abamaze gusobanukirwa, babaza Perezida wa Repubulika impamvu ibyo yabemereye bidashyirwa mu bikorwa."

Abakozi muri MINECOFIN, abayobozi mu mujyi wa Kigali n'uturere tuwugize, baganira ku gatabo gasobanura ingengo y'imari ya Leta kazahabwa abaturage.
Abakozi muri MINECOFIN, abayobozi mu mujyi wa Kigali n’uturere tuwugize, baganira ku gatabo gasobanura ingengo y’imari ya Leta kazahabwa abaturage.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yashimangiye ko aka gatabo kazafasha kumenya amakuru, batabanje gufata mu mutwe imbwirwaruhame Ministiri w’Imari yavugiye mu Nteko, ku bijyanye n’ingengo y’imari.

Ati "Aka gatabo ni urugero rwiza rukwiriye kwiganwa no ku ngengo z’imari z’inzego z’ibanze".

Minecofin ivuga ko mu cyumweru gitaha, Abanyarwanda mu gihugu hose bagomba kuba babonye aka gatabo, ndetse banaganirijwe n’inzego z’ibanze ibigakubiyemo.

Aka gatabo kavuga iby’ingenzi bizakorwa n’ingengo y’imari y’uyu mwaka ingana na miliyari 1,762, birimo kongera ingufu, gutwara abantu n’ibintu, ubuhinzi n’ubworozi, gutanga amazi, guhanga imirimo ku rubyiruko, imiyoborere myiza ndetse no kunoza serivisi.

Mu nama njyanama z’uturere, nyuma y’umuganda no mu zindi nama, ngo ni ho abaturage bamenyera uruhare rwabo mu kugena ibizabakorerwa bivuye ku ngengo y’imari ya Leta, nk’uko abayobozi b’uturere babyijeje.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byaba byiza mushyizeho link tukakabona ari soft kuko biradufasha cyane thank u rwanda thank u gatete for ur good hardship may God bless us and peace for all

claude yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka