MINECOFIN yashimye inkunga ya miliyoni 25Frw ya AZAM
Ministeri y’imari n’igenamigambi yashimiye uruganda AZAM kubera umusanzu wa miliyoni 25 z’amanyarwanda rwatanze ngo afashe mu iterambere, ubukungu n’imibereho myiza.
Tariki 18/9/2015, nibwo AZAM yatanze sheki ebyiri, imwe ya miliyoni 20 ajya mu kigega Agaciro Development Fund(AgDF), indi ya miliyoni eshanu yo kunganira gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yavuze ko amafaranga yatanzwe mu kigega AgDF, ari mu bifasha ubukungu bw’igihugu kudahungabana.
Ati ”Amafaranga y’ikigega arimo kubyara andi kuko aho twayashoye mu mpampuro mpeshwamwenda tumaze kunguka miliyari 1.7 kandi akaba atuma inguzanyo zitangwa n’amabanki zitagabanuka”.
Amb Claver Gatete yavuze ko ikigega Agaciro Development Fund kimaze kwakira umusanzu ungana na miliyari 28.1 Frw, kuva cyashingwa na Perezida Kagame mu kwezi kwa Kanama 2012.
Ku rundi ruhande, Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana bari bari kumwe, yashimiye uruganda AZAM ko inkunga rwatanze ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, aje akenewe cyane muri gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi.
Uru ruganda rufite icyicaro gikuru muri Tanzania kandi ngo ruzakomeza kunganira ikigega Agaciro Development Fund n’izindi gahunda za Leta, nk’uko umuyobozi warwo mu Rwanda no mu Burundi, Mounir Bakhressa yabitangaje.
Uru ruganda rutunganya ifu ivuye mu ngano, amazi, imitobe, ndetse rukaba rugurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga nsakazamashusho(televiziyo).
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Azam yakoze neza cyane tuyishimire ko yateye inkunga mu gaciro