MINALOC irasaba Abanyarwanda kwirinda ibihuha bibangisha ibyiciro by’Ubudehe

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Dr Alvera Mukabaramba, arasaba Abanyarwanda kutita ku bihuha bibangisha gahunda ya Leta yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe.

Nubwo nta muturage wemera kubivuga ngo yerure, hari abahwihwisa ko babwiwe ko imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza igiye kwiyongera nyuma yo gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bishya.

Dr Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri MINALOC, asaba abaturage kwirinda ibihuha bibangisha ibyiciro by'ubudehe.
Dr Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri MINALOC, asaba abaturage kwirinda ibihuha bibangisha ibyiciro by’ubudehe.

Ibi byagiye bituma abaturage benshi barwana inkundura yo kujuririra ibyiciro bashyizwemo, bamwe ugasanga bifuza kujya mu cyiciro cya mbere kandi amakuru batanze atajyanye n’icyo cyiciro.

Dr. Mukabaramba avuga ko abaturage bakwiye kwirinda icyo gihuha kuko atari ukuri. Ati “Ibihuha biri mu baturage bivuga ngo Abanyarwanda bagiye kwishyuzwa amafaranga menshi ya mitiweri bitewe n’icyiciro barimo. Amafaranga ya mitiweri ntiyigeze ahinduka, nta n’ubwo itegeko ryayahinduye.”

Uretse igihuha cyo kuzamuka kw’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, ngo hari n’aho abaturage bari mu cyiciro cya kane batangiye kuzamurirwaho ibiciro kuri serivisi zimwe na zimwe basanzwe bahabwa nk’uko Dr Mukabaramba abivuga.

Urugero ni nko mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, aho usanga bamwe mu bari mu cyiciro cya kane bishyuzwa amafaranga akubye kabiri cyangwa arenga ku yo bari basanzwe batanga y’umutekano cyangwa gutwara ibishingwe. Dr. Mukabaramba akomeza avuga ko ibyo na byo binyuranye n’amategeko.

Avuga ko nta muntu ukwiye kwishyuza umuturage amafaranga y’umurengera kuko binabaye ngombwa ko ayo mafaranga yiyongera byaba ari uko ibyo byiciro bishya by’ubudehe byatangiye gukoreshwa.

Ubusanzwe, gahunda yo gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe yatekerejweho hagamijwe kumenya amakuru afatika ku mibereho y’Abanyarwanda, ibyo bikaba bifasha mu kubakorera igenamigambi.

Nubwo nta muturage ubujijwe kujuririra icyiciro yashyizwemo, abajurira bashingiye kuri ibyo bihuha bimaze iminsi bivugwa barasabwa kujurira batanga amakuru y’ukuri ku mibereho yabo ya buri munsi, kugira ngo haboneka amakuru y’ukuri yashingirwaho mu gukora igenamigambi ry’Abanyarwanda bose.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ago ubudehe bwatugeze muri kaminuza si hafi aha!abayobozi bajye bibaza nko kuri mwalimu A2 ukuntu ashyirwa mucyiciro kimwe na mwalimu was kaminuza,vice maire nabandi bahembwa agatubutse,ubu se babona banganya ubushobozi?ibyiciro byateguwe kuburyo butumvikana pe!

alias ubudehe yanditse ku itariki ya: 11-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka