Leta y’u Rwanda yatanze konji y’umunsi usoza umwaka

Leta y’u Rwanda imaze kwemeza ko ejo kuwa 31/12/2014 ari umunsi w’ikiruhuko ku bakorera mu nzego z’imirimo mu Rwanda bose; nk’uko bigaragara mu itangazo rya minisitiri ushinzwe abakozi ba Leta n’umurimo.

Iryo tangazo riragira riti “Ashingiye ku ruhusa rwatanzwe na Perezida wa Repubulika, minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo mu Rwanda aramenyesha abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta n’abo mu nzego z’abikorera ko ejo kuwa 31/12/2014 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2014”.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Uwizeye Judith, washyize umukono kuri iryo tangazo yavuze ko gutanga icyo kiruhuko byakozwe nyuma y’uruhusa rwa perezida w’u Rwanda.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

MINISTRE YAKOZE BUHORO BYARI BYIZA KUWA GATANU TUKAGIRA WEEK END PROLONGE

FRANCINE yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

MINISTRE YAKOZE BUHORO BYARI BYIZA KUWA GATANU TUKAGIRA WEEK END PROLONGE

FRANCINE yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

MINISTRE YAKOZE BUHORO BYARI BYIZA KUWA GATANU TUKAGIRA WEEK END PROLONGE

FRANCINE yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Barakoze kuduha ubunani.

alias type yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Minister nibyiza kuduha conge ariko mutekereze no kumunsi wa left 2/1/2015 bamwe ntibaba babasha no kubyuka kuri uwo munsi ntagikorwa terse tuba twanoze
O

john yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

KONJI YA 30/12/ NTIMWAREBYE KURE AMABANKI NAFUNGA, AMAZU D’ASSURANCES??????? MBEGA IYO MUREKA TUKABANZA TUGAKEMURA IBIBAZO BY’UYU MWAKA TUKAZAFATA KONJI NYUMA YA LE 01/01/2015 MUKOMEREEEEEE

kakana yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

KONJI YA LE 31/12: IMISORO IZATANGWA ITE AMABANKI NAFUNGA ??? AMAZU D’ASSURANCES NAFUNGA???? MBEGA IYO MUREKA TUKARANGIZA UMWAKA DUKEMUYE IBIBAZO TUKAZAJYA MURI KONJI NYUMA YA LE 01/01/2015

kakana yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka