Leta ngo ihombera amamiliyari y’amafaranga mu gukoresha nabi umutungo kamere

Inyigo y’Ikigo gishishikariza abikorera gukoresha Umutungo Kamere mu buryo Bunoze (Rwanda Cleaner Production Center/RCPC), igaragaza ko ibigo 20 amafaranga y’u Rwanda byahombye akabakaba miliyari imwe mu myaka itanu ishize.

Icyo kigo kikaba kivuga ko ibigo bya Leta na byo bishobora kuba bihomba akayabo bitewe no gukoresha nabi amazi n’amashanyarazi.

Rwanda Cleaner Production Center muri gahunda yo kwigisha abakozi mu nzego zitandukanye, aha bakaba bigishaga aba Ministeri y'umutungo kamere/MINIRENA.
Rwanda Cleaner Production Center muri gahunda yo kwigisha abakozi mu nzego zitandukanye, aha bakaba bigishaga aba Ministeri y’umutungo kamere/MINIRENA.

Niyonzima Steven, Umuyobozi wa RCPC agira ati “Urundi rugero ni uko mu mwaka ushize inganda zirindwi zabashije kugaruza miliyoni 200 Rwf zahombaga zitarashyiraho uburyo bwo gukoresha neza amazi n’amashanyarazi”,

Akomeza avuga ko inzego za Leta na zo zishobora kuba zirimo kugirira igihombo gikabije mu kutagira gahunda inoze yo gukoresha neza umutungo kamere.

Amazi akoreshwa mu bwiherero, mu kuvomerera uturima tw’ibyatsi, mu koza imodoka n’ibindi bikoresho; ngo yagombye kuba arekwa ku mazu cyangwa ari amabi yongeye gusukurwa, aho kugira ngo ibigo byishyure fagitire y’ikirenga y’amazi atangwa n’ikigo WASAC.

RCPC gifatanije n’Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije(REMA), birashishikariza abaturarwanda muri rusange kumenya ko iyo amazi, ingufu n’undi mutungo kamere bikoreshejwe nabi, byangiza ibidukikije, bigateza abantu benshi igihombo n’imibereho mibi.

Ibi bigo bisaba ko aho kugira ngo abantu basesagure ibintu mu buryo butari ngombwa cyangwa ngo babikoreshe bahita babijugunya; bagomba ahubwo gushyiraho ikoranabuhanga rifasha gukoresha bike no kwirinda kwinaniza cyangwa kwiyanduza.

Amazi n'amashanyarazi bigomba kuronderezwa cyangwa kudakoreshwa aho biri ngombwa.
Amazi n’amashanyarazi bigomba kuronderezwa cyangwa kudakoreshwa aho biri ngombwa.

Barashaka ko abantu bashyiraho ingamba zo kwirinda ikoreshwa ry’ibintu mu buryo butari ngombwa cyangwa kubirondereza, kuvugurura, gusana cyangwa kongera gutunganya ibyakoze bikongera gukoreshwa.

Rachel Tushabe, ,Umukozi muri REMA ushinzwe kwigisha no kwinjiza ibidukikije muri gahunda z’iterambere, ajya inama yagize ati “Ntabwo umuntu yagombye gucana amatara ku manywa, ahubwo yakoresha urumuri rusanzwe, inzu ye akayishyiraho amadirishya; umutungo kamere waragabanutse, tugomba kumenya kuwukoresha uko ungana”.

RCPC na REMA baramara icyumweru kuva tariki 28/5-05/6/2015, bakangurira inzego za Leta n’abanyarwanda muri rusange ibijyanye n’ikoreshwa rinoze ry’umutungo kamere. Ni mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe ibidukikije, wizihizwa buri tariki eshanu Kamena.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka