Kuvuka mu muryango wa Ngirumpatse byatumye asaba imbabazi mu izina ry’Abahutu

Mu mwiherero kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Rulindo, abayobozi benshi bafashe umwanya babwira bagenzi babo amateka y’ubuzima babayemo mu gihe cya Jenoside kimwe na mbere yaho kugira ngo bakire ibikomere byabo nk’uko babivuga.

Mu babashije kwivugira ubwabo ibikomere bagize harimo umuyobozi w’akagari ka Gasiza mu murenge wa Bushoki, Mwumvinezayimana Fiacle, wabwiye bagenzi be ku kuva amaze gukura akamenya ko Matayo Ngirumpatse uzwi cyane mu bahekuye Rwanda ari nyirarume ngo byamuteraga ipfunnwe rikomeye.

Yabwiye abayobozi bagenzi be ko byari ikibazo gikomeye kuri we ariko muri ibi biganiro yabashije kwibohora arabivuga, anasabira imbabazi Abahutu bose ngo kuko bagenzi babo bakoze amahano.

Umuyobozi w'akagari ka Gasiza, Fiacle Mwumvinezayimana, yasabye imbabazi kuba avuka mu muryango wa Matayo Ngirumpatse.
Umuyobozi w’akagari ka Gasiza, Fiacle Mwumvinezayimana, yasabye imbabazi kuba avuka mu muryango wa Matayo Ngirumpatse.

Yagize ati “Kuba ndi amaraso ya Matayo nunvaga binteye ipfunnwe ndetse hari n’abo ntifuzaga ko babimenya, ariko bikanga kuko abenshi banzi aho nyobora ni naho mvuka bityo rero mfashe umwanya wo kubivuga nsaba n’imbabazi mu izina ry’Abahutu kuko bahemukiye Abatutsi.”

Yakomeje avuga ko ushobora kuvuka mu muryango w’abakoze nabi ariko ngo ugashobora gukora ibyiza bitandukanye n’ibyabo, gusa ngo nta wakwihanaguraho umuryango akomokamo kabone n’iyo yahunga akava mu gihugu.

Undi wabashije gutanga ubuhamya bw’ibyamubayeho akanasabira imbabazi Abahutu ku bibi bakoze ni Madamu Niwemwiza Emilienne ushinzwe imibereho myiza muri aka karere, wanatangaje uburyo yatotejwe na bene wabo b’Abahutu mu gihe we yavugishaga ukuri muri Gacaga ngo bakajya bavuga ko yigize Umututsi.

Gusa avuga ko bitamuciye intege ko ahubwo yakomeje gukora akazi neza abifashijwemo n’abandi bayobozi bagezi be.

Abayobozi baganiriye byinshi kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" biyemeza guhindura abo bayobora.
Abayobozi baganiriye byinshi kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" biyemeza guhindura abo bayobora.

Abavuye mu mahanga nabo bahaye bagenzi babo ubuzima babayemo iyo mu mahanga bitwa impunzi ku buryo wasangaga bahuje ubumwe bigaragara ko iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yabagiriye akamaro kandi nabo nk’uko babihamya bavuga ko yaje ikenewe.

Abayobozi bitabiriye uyu mwiherero w’iminsi ibiri watangiye tariki 20/11/2013 biyemeje guhindura benshi mu bo bayobora muri aka karere.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Rata ibyo muvuga nukuri bazasabe imbabazi kugiti cyabo kukonibo bazi ibyobakoze urugero nkanjye jenocide yabaye mfite imyaka 4 ubwo najyagusaba imbabazi ngo najyizente

Sanshez ariac yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Ubusanzwe turabizi ko turi Abanyarwanda. kandi nta munyarwanda urusha mugenzi we uburenganzira mu gihugu. Gusa njye hari icyo ntemeranyaho na gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda". Abatekereza ko kwiyambura Ubwoko (Tutsi, Hutu,& Twa) ari cyo gisubizo, barashaka kuturoha m’umworera w’inyungu za Politike; Kuki hatari habaho intambara ishingiye ko umwe ari umugore/umukobwa undi akaba umugabo/umuhungu? Si uko bose bazi ko umwe atabaho neza undi atabayeho? Ni hasobanurwe ko kuba Umuhutu atari icyaha n’ubwo bamwe baba bafite icyasha cya jenoside, kuba Umututsi bitigeze biba icyaha, ndetse no kuba umutwa si Icyaha. Ahubwo buri wese yishimire kandi anyurwe n’uwo ari we, atitwaje ibibatandukanya ngo abangamire mugenzi we kuko twese nta wihitiyemo ubwoko,umuryango, ubukire, ubukene, yewe habe ngo unahitemo igihugu uvukiramo. Tugomba kuzuzanya mubyo dukora byose, no mu mibereho tubayeho uko yaba imeze kose. Twubake Amateka nyakuri adahindurwa n’uko President yahindutse cg se ngo ahindurwe n’uko umuntu yaramutse. Dukeneye amateka Atadutera ipfunwe kuko amateka ahora ari ukuri ntahinduka.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2013  →  Musubize

njyewe nababwiyeko uwo marume atakoze neza kuburyo umuntu yamushima cyangwa twebwe nkumuryango ngo tubwire abazadukomokaho ko batera ikirenge mucye ariko ntitugomba kumwihakana nkumwe mumuryango wacu. kubo yahemukiye twabasaba imbabazi nkabafitanye isano nabo nubwo icyaha ari gatozi natwe ibibi yaba yarakoze ntihazagire ubirota ukundi tukarandura ingengabitekerezo ya genocide nimizi yayo yose erega nimuhinduke kandi umuntu asaba imbabazi ntagahato ashyizweho nonese niki cyambuza kuvuga akari kumutima nenga ibibi nkashima ibyiza

fiacre yanditse ku itariki ya: 24-11-2013  →  Musubize

Gusaba imbabazi mw’izina ry’abahutu ntabwo bisobanutse kuko ntabwo abahutu ari bose bishe. Wari uziko hari n’abatutsi bagize uruhare muri jenoside ya 1994? Ni ngombwa rero ko wowe Fiacre n’abandi nkamwe mwisabira imbabazi ku giti cyanyu kubyo mwakoze bibi cg ibyiza mutakoze ngo bigire abo birokora.

kaka yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

Ntacyo mvuze in umwana w’umunyarwanda da !

Alias UHATENZOFI yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

Ni abanyarwanda se cg ni abahutu? Ariko @Kwiza wagiye usoma neza? abahutu nibo bafite ibibazo ndumva mu magambo make ari bo uba wavuze!!!

Rukweto yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

hi, jye rero navuye mu rda ndi umwana ariko numva nshaka kuza gusura urwabyaye gusa icyo nibaza nuko numva ngo nta moko akiba mu rda nyuma nkunva muri kuvuga ngo abahutu basabe imbabazi abatutsi ,abahutu ni bande cg abatutsi ni bande niba nta moko akiba mu rda ?nkeneye unsobanurira neza ibi bintu bibera aho

eugene yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

nta gushidikanya ko iyi gahunda izatanga umusaruro mwiza ku banyarwanda kandi izagira icyo imarira abanyarwanda mu mibanire yabo ya buri munsi, birashimishije kubona abanyarwanda barikwicyemurira ibibazo kugeza aha.

kwiza yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

Uwo wasabye imbabazi mu izina ry’abahutu azisabire wenyine nibyo yakoze we nase ? abandi abareke

Kamali yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka