“Kuva mu mibereho mibi ni uburenganzira bw’abaturage, ni inshingano z’abayobozi”-Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abaturage bo mu karere ka Nyaruguru guharanira kuva mu bukene (cyane cyane ubw’ibitekerezo), kuko ari uburenganzira bwabo, bikaba n’inshingano z’abayobozi kubafasha gutera imbere, batabikora bagakurwaho icyizere.
Ati: “Inzara ikomeye mbona ni iy’ibitekerezo, abana bagomba kujya mu mashuri, kugira ubumenyi n’ubuzima bwiza ni uburenganzira bwanyu, bikaba inshingano y’abayobozi , guhera kuri Perezida wa Repubulika kugera ku bayobozi muhorana. No kubidushimira ntabwo ari ngombwa, utabikora ahubwo muzamukureho icyizere”.
Umukuru w’igihugu yabitangaje mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa gatatu tariki 20/02/2013, aho amaze kujya inshuro eshatu kuva mu mwaka w’2010, ubwo yongeraga gutorerwaga kuyobora u Rwanda.
Ubwo aheruka mu karere ka Nyaruguru, Perezida Kagame yakageneye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 60 agomba kuzamura imibereho y’imiryango myinshi yari ikennye, agafasha mu guteza imbere ubuhinzi ndetse no kubaka ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi.
Ibi byose ubuyobozi bw’akarere ndetse na bamwe mu baturage bahawe ijambo, bavuze ko byagezweho, kuko ngo umujyi wa Kibeho n’abaturage bagera kuri 4% bamaze kubona amashanyarazi.
Abaturage bakennye ngo barafashijwe, isuri yarwanyijwe hakoreshejwe amaterasi, ubutaka bushyirwamo ifumbire n’ishwagara, bikaba byaratanze umusaruro ushimishije, cyane cyane uw’ibigori, nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri Nyaruguru yabitangaje.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ntabwo tukitwa Abatebo, nk’uko abashonje bitwaga mu karere ka Nyaruguru, kavuzwemo inzara iterwa no gukayuka k’ubutaka”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, yamenyesheje Perezida Kagame ko ubukene bwagabanutse ku kigero cya 24%, kandi ngo mu myaka itanu haziyongeraho abandi baturage 30% bazaba bavanywe mu bukene. Imirenge Sacco nayo ngo imaze kwakira amafaranga y’abaturage agera kuri miriyoni 700.
Umukuru w’igihugu yemereye akarere ka Nyaruguru n’abaturage bako ishwagara ituma ubutaka bwera ndetse n’umuhanda wa kaburimo uzagarukira ku bitaro byo ku Minini.
Perezida Kagame yashimye ibyagezweho, avuga ko iki ari ikimenyetso cyo gushobora kwigeza ku iterambere, badategereje inkunga z’amahanga, agereranya no “gukuburirwa ishati” cyangwa “gusigarizwa ibikatsi, iyo umuntu amaze guhekenya igisheke”.
Benshi mu baturage bahawe ijambo, bashimye imiyoborere ya Perezida Kagame, bamusaba ko itegekonshinga rya Repubulika ryavugurwa, akongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2017.
Umukuru w’igihugu yabashubije ko igihe kitaragera cyo kuganira kuri iyo ngingo yo kongera kwiyamamariza gukomeza kuba umukuru w’igihugu, ati “Reka tubanze dukore, twiteze imbere, ibyo bizagira igihe cyabyo.”
Perezida Kagame yasoreje urugendo yagiriraga mu ntara y’amajyepfo aho yasuye Nyaruguru avuye mu karere ka Nyamagabe. Mu byumweru bike bishize nabwo akaba yarasuye uturere twa Nyamasheke na Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho mwese bavandi, ikigaragara ni uko H.E yifuza ko buri wese mu Rwanda agerwaho n’ibikorwa remeze bigaragara ko uruhare rwe ruba rwakozwe bityo rero ababishizwe bakwiye rwose gushyira mu bikorwa ibyo President aba yavuze.
washizeho amafoto atafatiwe i nyaruguru
Uyu muhanda wa kaburimbo wemewe no munama y’ umushyikirano ya 2011, buriweswe ushaka iterambere rya nyaruguru arawukeneye ababishinzwe bawihutishe. Bravo H.E. ariko ababishinzwe batubwire igihe kuwukora bizatangirira.
Uyu muhanda wa kaburimbo wemewe no munama y’ umushyikirano ya 2011, buriweswe ushaka iterambere rya nyaruguru arawukeneye ababishinzwe bawihutishe. Bravo H.E. ariko ababishinzwe batubwire igihe kuwukora bizatangirira.
ibyo nibyo ariko abayobozi bihutishe ibyo bikorwa remezo nkuko umukuru wigihugu yabitanze.
Ariko president akunda abaturage kweri, aharanira ko batera imbere uko bishoboka, ariko ahari ubushake hari ubushobozi. you show the difference!