Kutagira inyubako zigerekeranye ngo bitera FAWE ibibazo
Urwunge rw’Amashuri “Fawe Girls School” ruri ku Gisozi muri Gasabo, rusanga kuba inyubako nyinshi zarwo zitagerekeranije, bituma ubutaka budacungwa neza.
Ubwo umutwe w’Inkeragutabara wamurikaga ku wa kane tariki 10 Werurwe 2015 amashuri wubatse mu turere dutandukanye, harimo n’inyubako nshya z’ikigo FAWE Girls’ School, Umuyobozi wacyo, Mama Marie-Eugenie Kayiraba, yagaragaje bimwe mu bibazo byo kutagira inyubako zigerekeranye.
Agira ati ”Dufite inyubako 18 z’uburyamo bw’abanyeshuri(dormitories), zikaba ziri ku buso bunini cyane bwagakoreshejwe ibindi; amazi y’imvura azivaho ateza isuri, akangiriza abaturage; turamutse tugize inyubako nk’ebyiri zigerekeranye byadufasha”.
Mama Marie-Eugenie asaba inzego zitandukanye gushakira umuti iki kibazo kitari muri FAWE gusa, akanasaba hakomeza gahunda yo gukoresha ingufu za biyogazi n’imirasire y’izuba.
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa, bashimye inyubako z’amashuri zigerekeranije zubatswe n’Inkeragutabara, kuko ngo barebye kure bagashyira mu bikorwa gahunda y’iterambere rirambye mu myubakire.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|