Kurangiza manda mu 2017 ntibimbuza gusinzira -Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aremeza ko kuba azasoza manda ya kabiri mu 2017 bitari mu bimuhangayikishije iki gihe, kuko agihanganye n’ibindi bibazo byihutirwa bibangamiye u Rwanda.

Ibi perezida Kagame yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Village Urugwiro kuwa 15/01/2015.

Asubiza umwe mu banyamakuru wari umubajije kugira icyo avuga ku kuba azasoza manda ye ya kabiri mu 2017, Perezida Kagame yagize ati "Ibyo gusoza manda icyo gihe ntabwo biri mu bimbuza gusinzira rwose. Hari ibindi bifitiye Abanyarwanda akamaro kandi nibyo dushyize imbere".

Perezida Kagame yavuze ko atabuzwa gusinzira n'uko azarangiza manda ye mu 2017, ahubwo ko ashyize imbere ibifitiye abanyarwanda akamaro.
Perezida Kagame yavuze ko atabuzwa gusinzira n’uko azarangiza manda ye mu 2017, ahubwo ko ashyize imbere ibifitiye abanyarwanda akamaro.

Muri iki kiganiro perezida Kagame yavuze ko muri iyi myaka ishize Abanyarwanda ubwabo biboneye intambwe y’iterambere bagezeho bakaba kandi bafite inyota yo gutera imbere kurushaho umunsi ku wundi ari nabyo bibashishikaje cyane, ngo ibya nyuma ya 2017 Abanyarwanda ubwabo bazabifataho umwanzuro ubabereye.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi Perezida Kagame yavuze ku ngingo zitandukanye anasubiza ibibazo abanyamakuru bagiye bamubazaho birimo icy’umutwe wa FDLR wahawe igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi ntubikore, ariko ubu amahanga akaba asa n’ataritegura kuwambura intwaro ku ngufu nk’uko byari byemejwe.

Perezida w’u Rwanda yavuze kandi ku bayobozi baherutse kwegura ndetse n’abagiye begura mu bihe byashize, ku mabuye y’agaciro menshi ari mu Rwanda benshi baba batazi, iterambere ry’imikino mu Rwanda cyane umupira w’Amaguru, n’ibindi binyuranye.

Turacyabategurira inkuru irambuye kuri icyo kiganiro

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

tubanjye kubasuhuza mugire amahoro yimana mubyukuri turebye aho urwanda ruvuye mumyaka 19 kugeza amagingo aya haribyinshi tumaze kugeraho kabisa urwanda rumaze gutera intambe kubera ubuyobozi bwiza nge ahomba hano mumahanga dubai mbona abanyamahanga bakunda urwanda baba bifuza yuko basura urwanda nabajije inti nukuberiki mukunda urwanda barasubuza bati kubera isukuurwanda rugira ndetse numtekano ndetse nimiyoborere myiza utabona ahandi? turasaba imana ko yakomeza kuragira urwanda nabanyarwanda aho bari hose

sheikh hamim habib yanditse ku itariki ya: 17-01-2015  →  Musubize

ibyo HE yakoze ni byinshi kandi byiza iyo aza kuba hari ibyo atakoze nibwo yaragakwiye kubura ibitotsi kuko abanyarwanda twari kuzabimubaza ariko rwose afite amanota meza ahubwo kuri njye mbona amwemerera gukomeza na nyuma yuriya mwaka atuyobora ni ukuri arashoboye kandi nkatwe abanyarwanda kuyoborwa na Kagame ni ishema ndetse n’Impano Imana yatwihereye.

Olivier yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

"on ne change pas l’équipe qui gagne". ese kuki tutahindura iryo t Nshinga? abarishyizeho ntibakongera bakaritora; imyumvire igomba guhinduka. twavuye habi tujya aheza turashaka gukomeza kujya aheza kandi tukabifashwamo n’uwabidufashijemo n’ikipe yatoranyije. expérience ibereyeho kutwigisha; ubu abanyarwanda murarenzwe mwibuke uko Libiya byayigendekeye! ubu ntibicuza; bari bamaze kudamarara.
hahahaha! banyarwanda dukomeze tubane amahoro twime amatwi abashaka gusenya ibyacu.
akantu numva kazakosorwa muri manda itaha; ni uko abize muri système francophone bajya bahabwa amahirwe igihe bakoreshwa interview mu kizamini cy’akazi. ibi biravuga go muri panel yabakoresha ibizamini hagomba kujya habamo umuntu/1 cyangwa 2 bavuga igifaransa neza; uzi kubazwa mu rurimi utumva biragatsindwa kandi atari wowe wabyiteye ahubwo ari ukubera système.
ikindi cya kabiri muzafashe muri buri mudugudu habe umuntu wigisha abandi izo ndimi z’amahanga cyane cyane igiswahili; abakiziushobora gusanga nta numwe ukizi
icya gatatu: twirinde kwitinya no kugira ubwoba bw’impinduka burya nazo ni ngombwa kuko niba umutu akora nabi akorera abaturage nabi agomba kubiryozwa. kandi ubuzima bugakomeza nuwo muyobozi akumva ko ari ibisanzwe. usezeye ajye avugisha ukuri impamvu naho kuvuga ngo ni impamvu zawe bwite; sibyo namba. waba uri gutsinda mu kibuga, ugakuramo inkweto na uniform ngo uragiye ku mpamvu zawe bwite...oya oya oya oya oya rwose.
murakoze kgli today

rwamirera yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Abanayamakuru baza kubaza ibibazo bidahari baba babuze akazi cyangwa ?? igisubizo k’iki kibazo ko cyatanzwe kenshi ariko bakaba bakigarura muri buri nama ya president n’abanyamakuru ni ukudakurikira,cyangwa ni ugushaka gukabiriza ibibazo bidahari??

Kabarira yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Iki kibazo abanyamakuru bakibajije kenshi president kagame asubiramo kenshi igisubizo ahora abasubiza,simbona impanvu bakigarukaho kandi hari byinshi bagakwiye kubaza bifite ishingiro,aho gushaka kwambuka ikiraro batarakigeraho.

Gatabazi yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka