Kurangiza imanza ngo ni ikibazo kikibangamiye abaturage

Muri raporo Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu 2014-2015 yagejeje ku badepite, byagaragaye ko kurangiza imanza biza ku isonga mu bibazo bibangamiye abaturage.

Byavugiwe mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 10 Werurwe 2016, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yagiranye na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, aho basesenguraga ibikubiye muri iyi raporo.

Bamwe mu badepite bagabira kuri iyi raporo
Bamwe mu badepite bagabira kuri iyi raporo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis, avuga ko iki kibazo kibangamira umudendezo w’abaturage.

Yagize ati "Kurangiza imanza turabona bitihuta nk’uko ubuyobozi bw’igihugu bubyifuza kandi iyo umuturage adahawe mu gihe cya vuba ibyo yatsindiye mu nkiko, ubutabera ntibuba bwuzuye".

Yongeraho ko akenshi ibi bibazo biba bishingiye ku butaka kuko ngo kubuhererekanya bisaba imanza bitari ngombwa aheraho asaba abadepite kugira icyo bazabikoraho.

Minisitiri Kaboneka yatanze icyo cyifuzo ahereye ku rugero, "umuturage ufite icyangombwa cy’ubutaka kigomba guteshwa agaciro bimusaba kujya mu nkiko, hakagombye kugira ubundi buryo bukoreshwa cyane budasaba umuturage izindi mbaraga".

Umwe mu bashinzwe kurangiza imanza wo mu mujyi wa Kigali yabwiye Kigali Today ko aka kazi gakunze kubagora.

Ati"Iyo witegura kurangiza urubanza runaka, wumva abantu bagutera ubwoba kuri telefone, cyangwa ngo baragushaka ngo muvugane, bikaba ngombwa kubigendamo gahoro utiyibagije ko wica itegeko kuko kiba ari igikorwa kigira iminsi ntarengwa kigomba gukorwamo".

Minisitiri Kaboneka asanga kurangiza imanza ari ikibazo kibangamiye abaturage
Minisitiri Kaboneka asanga kurangiza imanza ari ikibazo kibangamiye abaturage

Yongeraho ko ibi akenshi ngo ari byo bituma irangizarubanza ritinda kuko bimusaba kugira abo abanza kugisha inama.

Depite Byabarumwanzi François na we avuga ko hari ibibazo bikomeye bishingiye ku mutungo utimukanwa, gusa ngo guhindura amategeko kuri buri kibazo na byo biragoye.

Ati"Ushobora gusanga umuntu atsindiye ubutaka butuweho n’imiryango 60, icyo gihe urangiza urubanza biramunanira kuko bisaba ko aba bantu babonerwa aho bimurirwa, irangizarubanza rigatinda rityo".

Byabarumwanzi avuga kandi ko ikindi gikunze gutinza irangizarubanza ngo ari aho usanga uwatsinzwe nta bushobozi afite bwo kwishyura.

Abaturage barasabwa kujya barangiza ibibazo bafitanye mu bwumvikane nk’uko byagenze umwaka ushize mu kwezi kw’imiyoborere, aho abagera ku 1849 babikemuye muri iyi nzira kandi bikarangira neza nk’uko MINALOC ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka