Kubaka Ubunyarwanda bitangirira mu guhesha agaciro umuco nyarwanda – Brig. Gen. Bayingana

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’itorero, Brig. General Emmanuel Bayingana, arasaba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari mu itorero kubaka Ubunyarwanda bwa bo bashingiye ku ndangagaciro zaranze umuco gakondo w’Abanyarwanda kandi bagaharanira kuwuhesha agaciro aho bazaba bari hose.

Mu muhango wo gutangiza itorero ku mugaragaro ku rwego rw’akarere ka Kayonza wabaye tariki 03/12/2013, General Bayingana yavuze ko mu byatumye itorero ry’igihugu risubizwaho harimo kongera kwigisha indangagaciro zaranze umuco w’Abanyarwanda kuva na kera, ndetse no kwigisha abana b’u Rwanda uburere mboneragihugu kugira ngo bategurirwe kuzavamo Abanyarwanda babereye u Rwanda n’abayobozi bashishikajwe n’iterambere rya rwo.

Brig. Gen. Bayingana arasaba abanyeshuri bari mu itorero kubaka Ubunyarwanda bashingiye ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda.
Brig. Gen. Bayingana arasaba abanyeshuri bari mu itorero kubaka Ubunyarwanda bashingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yagize ati “Hari abantu basigaye bagira ibibazo muri iki gihe akajya nko muri Amerika cyangwa i Burayi yahagera ari nk’umunyeshuri cyangwa yagiye mu kazi ka Leta, bamubaza ikintu kiri bigaragaza Ubunyarwanda, yajya nko guteka agateka ubugari bw’abanyekongo cyangwa amafiriti y’Ububirigi, akabura ikintu cy’u Rwanda na kimwe afite”.

Brig. Gen. Bayingana yabwiye abo banyeshuri ko itorero barimo ari amahirwe bafite yo kumenya ibyo byose no gutangira kubyitegura ngo batazasebya u Rwanda mu gihe kiri imbere.

Abatoza n'abayobozi batangije itorero mu ifoto y'urwibutso hamwe n'intore.
Abatoza n’abayobozi batangije itorero mu ifoto y’urwibutso hamwe n’intore.

Ati “Nta muntu uzagushima ngo uririmba nka Beyonce kuko hari abakurusha kumwigana neza. Bazakubaha ari uko uzi kuririmba indirimbo ya Kinyarwanda kandi mu njyana ya Kinyarwanda. Mugomba kumenya guteka indyo ya Kinyarwanda, mukamenya kwambara Kinyarwanda kandi mukagira indangagaciro z’Abanyarwanda, nibwo muzagira agaciro”.

Abo banyeshuri bashimye impanuro bahawe n’umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’amatora. Bavuze ko bagiye kuzikurikiza kuko zazabafasha mu gihe kiri imbere, haba mu kubagirira akamaro ubwabo no guhesha ishema u Rwanda muri rusange.

Abanyeshuri bari mu itorero bashimye impanuro bahawe na Brig. Gen. Bayingana.
Abanyeshuri bari mu itorero bashimye impanuro bahawe na Brig. Gen. Bayingana.

Akarere ka Kayonza gafite abanyeshuri bagera ku 1217 bari gutorezwa kuri site ebyiri. Hari abatorezwa ku ishuri rya Kayonza Modern Secondary School bagera kuri 603 bo mu mirenge ya Nyamirama, Ruramira, Kabarondo, Rwinkwavu, Kabare, Ndego na Murama, mu gihe abandi bagera kuri 614 bo mu mirenge ya Mukarange, Gahini, Rukara, Murundi na Mwiri batorezwa mu ishuri rya GS Gahini.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ibyo uvuze nibyo afande,

Hari byinshi bigomba gutezwa imbere byahozeho kandi byiza mu muco nyarwanda ndetse n’ibyarangaga abanyarwanda!
Ingero:
Iyo muri muri izo ngando zanyu ujya kumva ukumva ngo mushyireho MORARE ibyo se ni ibiki?!
Kera mu itorero bigiragamo, kurasa intego, gusimbuka, kuganira batebya birinda kuzaba IBIFURA, ibyo se birakorwa?! Ese uziko nta muntu ku ISI wari wasimbuka urukiramende kurusha umunyarwanda?! Uzarebe ku mafoto.
Ujya kubona ugasanga abantu bararirimbo mu ndimi z’amahanga, ngo bagiye kwizihiza HOLLOWEEN kandi nta muganura bigeze bizihiza.

Tugomba kugarura umuco utarahera burundu!!

MORARE yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Twemeranywa ko ziriya ngando ziba ari ingirakamaro! wabyemera utabyemera tuzarwubaka!! ndabizi ko hari benshi batabikozwa baihimba andi mazina bashaka!!!

furaha yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Ni iby’igiciro kwigishirizwa mu mahuriro nk’aya gusa ntibizabe amasigarakicaro!! Afande songa mbere!!

Gasigwa yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Nibyo igiti kigororwa kikiri gito.kandi Isuku igira isoko nabyo ntukabyibagirwe kuko n’uburere bw’ibanze buturuka ku babyeyi batubyara..

bumbakare yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

ibyo yavuze byose ndabishyigikiye!

intama yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

ntiwumva ijambo ryiza se ahubwo! iyaba buri munyarwanda yiyumvishaga agaciro ko kuba mu Rwanda cg se akiyumvisha uburemere bwo kukamburwa ntiyabura gushyigikira ibivugwa naba bayobozi baturangaje imbere!!!!harakabaho indangagaciro nyarwanda

imbwebwe yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

u rwanda rugombwa kubakwa na buri munyarwanda wese kandi akumva ko ariwe uzahesha agaciro igihugu cye, ibi rero nibyo bizubaka u rwanda rwacu ruzira ubusembwa kandi bufite intego ukwiriye buri munyarwanda; birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko igihugu cyizubakwa n’imbaraga ze ndetse n’ubushacye bwe.

celestin yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

ibyo afande se avuze uragirango sibyo abanyarwanda tugomba kugaruka ku isoko

madoudou yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

ibyo afande se avuze uragirango sibyo abanyarwanda tugomba kugaruka ku isoko

madoudou yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka