Ku myaka 58 arangije ayisumbuye kandi arifuza kuminuza

Bujara Pierre wiga umwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye kuri GS Gahima mu Karere ka Ngoma, avuga ko imyaka ye 58 itamuca intege ku kuba yakomeza gushaka ubumenyi.

Avuga ko mu kwiga akuze yahuye n’imbogamizi zikomeye z’uko bamucaga intege bakamuseka cyane bavuga ko ata igihe yiga kuko yarengeje imyaka yo gukora akazi ka Leta.

Bujara urimo gusoza amashuri yisumbuye ku myaka ye 58.
Bujara urimo gusoza amashuri yisumbuye ku myaka ye 58.

Nubwo Bujara ari mu myaka ubundi ifatirwaho ikiruhuko cy’izabukuru nk’uko amategeko abiteganya, yemeza ko bitazamuca intege zo gukomeza kwiga kaminuza aramutse abonye ubushobozi kuko ngo abona ibyiza byo kiga atari iby’abakiri bato gusa.

Agira ati “Nahoraga mbabazwa n’uko ntize, nagira icyo nkoze nkica nti ‘Ni uko ntize’. Nkahorana iryo pfunnye n’agahinda ariko Leta ishyizeho uburezi kuri bose numvise mbonekewe.”

Ubushake n’inyota yari afitiye ishuri bigaragazwa n’urugendo rwa kilometero 10 akora buri buri munsi n’amaguru agana ku ishuri kuva yatangira kwiga.

Bamwe mu banyeshuri bigana n’uyu mugabo w’abana barindwi n’umugore umwe, bavuga ko kumubona yiga byababereye ubuhamya bukomeye bibatera kurushaho gukunda ishuri.

Umunyana Synthia, umwe mu bo bigana, agira ati “Mbere akiza twaramutinyaga tukabura uko tumwifataho, ariko ubu ntitukimwishisha twaramenyeranye. Twamwigiyeho byinshi no mu ishuri araturusha aba uwa mbere. Rwose kwigana na we byatumye tubona akamaro ko kwiga.”

Ikigo cy'amashuri Bujara yigaho.
Ikigo cy’amashuri Bujara yigaho.

Bujara yivugira ko kuva yatangira kwiga atsinda neza amasomo ye ku buryo aba uwa mbere mu ishuri n’amanota 70, ubu akaba yizera ko ikizamini cya Leta yitegura azagitsinda neza.

Umuyobozi wa GS Gahima, Bujara yigaho, atangaza ko iri shuri rifite abantu biga bakuze bari hejuru y’imyaka 35 bagera kuri 30 kandi ko biga neza bagatsinda ndetse bagafasha ikigo mu gutuma abanyeshuri bitwara neza.

Ndaje Jean Damascene, Umuyobozi w’iki kgo, agira ati “Aba banyeshuri bakuze tubagiriraho umugisha kuko usanga ari intangarugero ku bakiri bato bigana. Kwiga ukuze nta kimwaro kirimo, nta mbibe ziriho igihugu cyatnze amahirwe kuri buri wese.”

Bujara Jean Pierre ndetse n’uyu muyobozi w’ishuri bahurira ku gushima ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Kagame bwatanze amahirwe y’uburezi kuri bose .

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nc!!! its best example of peaple! be blessed for there decision thx!

Nsabimana junior saint yanditse ku itariki ya: 26-12-2016  →  Musubize

kwiga ntibigira umupaka ariko ibi byo birarenze pee!!!!

irankunda clement yanditse ku itariki ya: 2-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka