Ku Gisozi hatoraguwe umurambo w’umusore wishwe atemaguwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, hatoraguwe umurambo w’umusore utaramenyekana uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko wishwe atemaguwe.

Abakora isuku mu mihanda ya Kigali babonye umufuka hafi y’ikiraro [iteme] ujya ku rwibutso rwa Gisozi bagirango n’umwanda urunzemo; bagiye kuwutoragura ngo bawujyane ahagenewe imyanda, bawuteruye basanga harimo umuntu wapfiriyemo.

Umuvugizi wa polisi, Theos Badege, yavuze ko uyu musore bamwishe bamuhambiriye bakamushyira mu mufuka nyuma bamujugunya mu mugezi wa Rwanzekuma.

Badege yavuze ko kugeza ubu, bataramenya umwirondoro wa nyakwigendera ndetse n’abamwishe. Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya polisi ku Kacyiru. Ipereza riracyakomeje.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nari ngize ngo umurambo watoraguwe n’uwuriya mwana nabonye ku ifoto. Mwagiye mushakisha uburyo mubona amafoto koko?

Ingeri yanditse ku itariki ya: 26-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka