Kiziguro: Kubera iterambere bamaze kugeraho ngo biteguye gutora “yego”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bitewe n’iterambere bamaze kugeraho biteguye gutora yego kuri Referandumu.

Babitangaje kuri uyu wa 16 Ukuboza 2015, ubwo intumwa za rubanda zabagezagaho igisubizo cyavuye mu byifuzo byabo ku ivugururwa ry’Itegekonshinga, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101.

Abaturage ba Kiziguro bavuga uko bakiriye ukwemerwa kw'ibyifuzo byabo.
Abaturage ba Kiziguro bavuga uko bakiriye ukwemerwa kw’ibyifuzo byabo.

Gatafari Servilien, umusaza w’imyaka 85 y’amavuko wo mu Murenge wa Kiziguro, avuga ko yabayeho ku ngoma zitandukanye, ariko ngo ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame burahebuje kuko yanamuhaye inka muri gahunda ya “Gira inka”.

Yagize ati “Mfite inka mu rugo ikamwa tukanywa amata, ubu nambara inkweto kandi mbere ntari narabyigeze, dore kandi nambaye n’ikoti ndacyeye ku mutima no ku mubiri byose mbikesha Perezida Kagame. Ubu koko twamunganya iki, nejejwe no gutora “yego” akazakomeza kutuyobora.”

Ndangari Merciana na we w’i Kiziguro, avuga ko abagore bo muri uyu murenge bamaze gutera intambwe ishimishije mu iterambere babikesha ubuyobozi bwiza, bakaba biteguye gutora “yego”ku munsi w’itora.

Agira ati “Utatora yego yaba yirengagiza aho igihugu kigeze n’aho cyari kiri mu bihe byashize. Turi mu gihugu gifite umutekano usesuye, turatera imbere uko bwije uko bucyeye byose nta yindi mpamvu uretse ubuyobozi bwiza twifitiye burangajwe imbere na Nyakubawa Perezida wa Repubulika.”

Hon. Depite Mukazibera Agnes, yabwiye abaturage b’Umurenge wa Kiziguro ko ibyifuzo byabo byakiwe kandi bigashyirwa mu bikorwa, kubera ko muri Demukarasi abaturage ari bo bafata ibyemezo, akaba yaboneyeho n’umwanya abashishikariza kuzitabira amatora ya Referandumu uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka