Kirehe: Ingengo y’imari y’akarere ivuguruye yiyongereyeho 4%

Mu nama yo kwemeza ingengo y’imari ivuguruye 2015/2016 y’Akarere ka Kirehe yateranye ku wa 22 Mutarama 2015 hiyongereyeho amafaranga miliyoni 385 n’ibihumbi 625 na 091 angana na 4%.

Ingengo y’imari ivuguruye yavuye kuri miliyari 9 na miliyoni 558 n’ibihumbi 242 n’amafaranga 932 igera kuri miliyari 9 na miliyoni 943 n’ibihumbi 868 n’amafaranga 23.

Rwagasana Ernest, Umuyobozi wa Njyanam y'Akarere ka Kirehe, ashyira umukono ku ngengo y'imari ivuguruye.
Rwagasana Ernest, Umuyobozi wa Njyanam y’Akarere ka Kirehe, ashyira umukono ku ngengo y’imari ivuguruye.

Muri iyo ngengo y’imari, inkunga zituruka ku bikorwa byihariye ni yo igize igice kinini cyayo ifite amafaranga angana na miliyari 5 na miliyoni 889 n’ibihumbi 115 na 718.

Imishahara y’abarimu n’iyabakozi b’akarere ni byo byatwaye ingengo y’imari nini ingana na miliyari zikabakaba 3,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikinyuranyo cy’amafaranga miliyoni 385 n’ibihumbi 625 na 091 ngo cyaturutse ku myenda y’ubwisungane mu kwivuza yagombaga gukoreshwa mu kubaka umuyoboro w’amazi mu bigo nderabuzima bya Gahezi n’icya Nasho n’ibikoresho byongera umuriro mu gukoresha imashini z’ibitaro bya Kirehe.

Ikindi cyateye iyo mpinduka ni bamwe mu bafatanyabikorwa bongeye ingengo y’imari nka KWAMP,FARG,RODA n’abandi.

Ingengo y'imari ivuguruye yatowe 100%.
Ingengo y’imari ivuguruye yatowe 100%.

Mu bibazo kuri iyo ngengo y’imari ivuguruye ariko hagaragazwa amafaranga agenewe abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yashize hakiri ibyo gukora, ibikoresho byatanzwe mu Bitaro bya Kirehe bimaze imyaka bidakoreshwa, abaturage bakabura serivisi ibagenewe n’ibindi.

Mu gusubiza ibyo bibazo bavuze ko imashini yifashishwa mu kongera umuriro yatumijwe ku buryo ibikoresho byahawe Ibitaro bya Kirehe bizatangira gukora vuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yamaze impungenge abitabiriye inama ko nta kibazo kizavuka kijyanye n’amafaranga ya FARG kandi abizeza ko yakoreshejwe neza.

Ingengo y’imari ivuguruye yatowe ijana ku ijana n’abajyanama 18 bari bitabiriye iyo nama. Hanabayeho umuhango wo gusoza manda y’imyaka itanu y’Inama Njyanama y’Akarere, abenshi bayishimira ibikorwa yagezeho mu kuzamura iterambere ry’akarere.

Depite Berthe Mujawamariya ati “Turabashima imikorere yabaranze, mwakoze kinyamwuga imirimo yanyu.

Uburyo muhana ijambo, uburyo mutanga ibitekerezo birashimishije ndahamya ko imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Kirehe ntaho itaniye n’iy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda”. Yakomeje abasaba gukomeza kurangwa n’ibitekerezo bihamye kandi byubaka igihugu.

Mu gihe Njyanama y’Akarere irangije manda yayo y’imyaka itanu hateganyijwe amatora ashyiraho Njyanama nshya muri Gashyantare 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka