Kirehe: Impunzi z’Abarundi ngo ntizifuza gusubira iwabo bishoboka zatuzwa mu Rwanda

Impunzi z’Abarundi zamaze umunsi umwe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe zivuga ko zahunze intambara itutumba mu gihugu cyazo, ngo zishimiye uburyo zakiriwe mu Rwanda zigasaba ko bishobotse zahaguma zigatuzwa.

Babivuze mbere yo kwimukira mu nkambi zashyiriweho iri mu Karere ka Bugesera, ku mugoroba wo kuwa 08 Mata 2015.

Izi mpunzi zishimiye uko zakiriwe zigeze mu Rwanda.
Izi mpunzi zishimiye uko zakiriwe zigeze mu Rwanda.

Kabatesi Médiatrice avuga ko bahungiye mu Rwanda kubera ikibazo cy’amashyaka menshi atumvikana bamwe bemera ko Perezida usanzwe agumaho abandi bakabirwanya.

Izo mpunzi zivuga ko zatangajwe no kubona umutekano mu Rwanda nk’igihugu cyagize ibibazo bya Jenoside abahutu bica abatutsi.

Kabatesi ati “N’ukuri vyantunguye (byantunguye) mu Rwanda nasanze abahutu n’abatutsi bayaga bafite umutima mwiza! Twakiriwe neza bikomeye si ngomba gusubira yo nifuza kwibera mu Rwanda nta ngorane, batugaburiye buracya duca turatora amazi turamesa, n’ukuri nohabonye neza numva nageze imuhira kwa data”.

Kabatesi yatunguwe n'umutekano uri mu Rwanda.
Kabatesi yatunguwe n’umutekano uri mu Rwanda.

Ndayishimiye Abdallah avuga ko baje mu Rwanda kugira ngo barokore amagara kuko abategetsi basa n’abahangana bityo bakabona aribo bashobora kuhagwa.

Ati “Mu Rwanda ni ahantu heza cane Imana irahahezagira hakomere, nasanze ari igihugu cy’amata n’ubuki byoba byiza nabona aho ntura ku buryo Imana izovuga ngo ntuzosubira I Burundi umutekano wanjye ku mutima numva waremye”.

Ndayishimiye arasaba Imana ngo yigumire mu Rwanda.
Ndayishimiye arasaba Imana ngo yigumire mu Rwanda.

Innocent Nshimiyimana ushinzwe gahunda yo gucyura impunzi mu Karere ka Kirehe yavuze ko bakimara kumva ko hari impunzi zituruka i Burundi byabaye ngombwa ko bazohereza hamwe n’izindi mu nkambi ya Bugesera.

Ati “Kubera ko ari gahunda y’igihugu yo gufata neza abaje batugana iyo nkambi bayishizeho kugira ngo ihe ubufasha abo barundi bahunga”.

Nshimiyimana ushinzwe gahunda yo gucyura impunzi mu Karere ka Kirehe.
Nshimiyimana ushinzwe gahunda yo gucyura impunzi mu Karere ka Kirehe.

Yasabye abaturage kuba maso inzego z’umutekano n’ubuyobozi bakamenya abinjiye mu rwego rwo kurwanya akajagari ka bamwe binjira bakajya mu giturage bashaka akazi bigatuma batamenya impunzi zinjiye n’uburyo zafashwa.

Impunzi zinjiye mu Karere ka Kirehe ku wa kabiri tariki ya 07 Mata 2015 zigizwe n’imiryango 16 igizwe n’abantu 42.

Muri izo mpunzi harimo n'abana bato.
Muri izo mpunzi harimo n’abana bato.
Bimuriwe mu nkambi bagenewe iri mu Karere ka Bugesera.
Bimuriwe mu nkambi bagenewe iri mu Karere ka Bugesera.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka