Kirehe: Barashima Umuryango ALN wubakiye abatishoboye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’umuryango w’ivugabutumwa witwa A Light to the Nations (ALN), tariki 07 Werurwe 2024, batashye ku mugaragaro inzu ebyiri bubakiye abatishoboye bo mu Murenge wa Kirehe muri ako Karere ka Kirehe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, wari witabiriye icyo gikorwa, yashimye umuryango A Light to the Nations, asaba n’abandi banyamadini kugira uruhare mu bikorwa nk’ibyo biteza imbere abaturage.

Gutaha izo nzu byakozwe mu gihe uwo muryango ALN witeguraga igiterane cy’ivugabutumwa cyiswe ‘igiterane cy’ibitangaza n’umusaruro’ cyatangiye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Werurwe 2024 kikazasozwa ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024, kikabera aho mu Karere ka Kirehe i Nyakarambi ku kibuga cya Ruhanga.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno (wambaye ishati y'amaboko magufi) na Pastor Dr. Ian Tumusime (wambaye ikoti), bashyikirije urufunguzo umwe mu baturage bubakiwe inzu
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno (wambaye ishati y’amaboko magufi) na Pastor Dr. Ian Tumusime (wambaye ikoti), bashyikirije urufunguzo umwe mu baturage bubakiwe inzu

Mu gutaha izi nzu ku mugaragaro no kuzishyikiriza abazubakiwe, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Mukandayisenga Janvière hamwe n’abashumba bagize Komite Nyobozi ihagarariye impuzamatorero y’Akarere ndetse n’ubuyobozi bw’umuryango wa ALN, bakaba bari barangajwe imbere na Pastor Dr Ian Tumusime uwuhagarariye muri Afurika.

Pastor Dr Ian Tumusime yasobanuye ko ubusanzwe uyu muryango ugendera ku nkingi eshatu ari zo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza hagamijwe kubazana ku Mwami Yesu Kristo. Inkingi ya kabiri ni ugushyigikira cyangwa gutera intege umubiri wa Kristo cyangwa Itorero rya Kristo. Inkingi ya gatatu ni ugufasha abakene.

Yagize ati: “Gukora ibikorwa nk’ibi ni inshingano z’itorero kandi nka ALN biri mu nkingi yacu ya gatatu yo gukura abantu mu bukene,Turashima cyane ubuyobozi bwite bw’inzego za Leta hano muri Kirehe kubera imikoranire myiza batugaragarije mu gihe tuhamaze mu myiteguro y’iki giterane.”

Umusaza witwa Appolinaire wasaniwe inzu na ALN yavuze ko ashima Imana cyane ku bw’aba bagiraneza Imana yahagurukije bakaza kumwubakira inzu yari igiye kumugwaho.

Yagize ati “Nta byinshi navuga bitari ugushima Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza n’abafatanyabikorwa beza. Ni ukuri birandenze binyibukije ko imbaraga natanze ndwanira Igihugu zitapfuye ubusa ahubwo umusaruro wabyo ni ibi rwose, Imana ibahe umugisha bana banjye.”

Abo mu wundi muryango wa Protais na wo wasaniwe inzu bavuze ko kuri bo ibyo bakorewe byabashimishije cyane.

Bagize bati “Iyi nzu mutwubakiye ni ijuru rito ryacu pe! Kuko twahoze dutuye iyo mu gishanga inzu rwose yendaga kutugwaho, ni abaturanyi batuzamuye badushyira hano mwadusanze inzu yenda kutugwaho none muyihinduye ijuru neza neza pe! Imana ibahe umugisha utagabanyije kubwo ineza mutugiriye.”

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimye ibikorwa by'umuryango ALN mu guteza imbere abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimye ibikorwa by’umuryango ALN mu guteza imbere abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, ashima cyane ubufatanye bwa ALN n’impuzamatorero yo muri ako Karere hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere kuko mu mezi abiri bahamaze bakoze ibikorwa byinshi byo gushima birimo ivugabutumwa mu Mirenge igize Akarere mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobobyabwenge mu rubyiruko n’inda zitateganyijwe n’ibindi bitandukanye bakoze mu ntego yo kugira ngo Roho nziza ikomeze iture mu mubiri muzima.

Biteganyijwe ko abitabira ibiterane byateguwe n’uyu muryango bazahembuka mu buryo bw’Umwuka, dore ko bazigishwa n’umubwirizabutumwa (Evangelist) witwa Dana Morey ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Evangelist Dana Morey azwiho gusengera abarwaye indwara zari zarananiranye bagakira. Abazitabira ibi biterane kandi bazahindurirwa amateka mu buryo bufatika, kuko mu biterane bategura bashyiramo uburyo bwa Tombola aho umuntu wese witabiriye igiterane aba afite amahirwe yo gutombora igare,moto,inka ,frigo, telefone n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Abazitabira ibi biterane bazabona abahanzi bakunda kandi ku buntu barimo Rose Muhando na Theo Bosebabireba baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Hateguwe n'ibiterane by'ibvugabutumwa bizatangirwamo n'impano binyuze mu buryo bwa tombola
Hateguwe n’ibiterane by’ibvugabutumwa bizatangirwamo n’impano binyuze mu buryo bwa tombola
Abanyakirehe bitabiriye ari benshi bizeye gufashirizwa muri ibi bitaramo
Abanyakirehe bitabiriye ari benshi bizeye gufashirizwa muri ibi bitaramo
Kubakirwa byabashimishije maze bacinya akadiho
Kubakirwa byabashimishije maze bacinya akadiho

Amafoto: www.iyobokamana.rw

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka