Kirehe: Abarimu basoje amarushanwa yo gutyaza ubwenge mu rurimi rw’Icyongereza

Mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kirehe harangiye amarushanwa ku biganirompaka mu gutyaza ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza, maze ubuyobozi bw’akarere n’abaterankunga muri icyo gikorwa babishimira urwego abarimu bagezeho mu kuvuga Icyongereza bahamya ko bizazamura ireme ry’uburezi.

Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2015 ni bwo ibigo bitatu birimo GP Migongo; GS Nyabigega na GS Kiyanzi byahize ibindi mu majonjora byahataniye umwanya wa mbere ku nsanganyamatsiko igira iti “Who of the Three Professionals: Farmer, Teacher and Businessman Would we Carry First to a Low Developed Country?” Bivuze mu Kinyarwanda ngo “Muri aba banyamwuga batatu: Umuhinzi, Umwarimu n’Umucuruzi ni nde ukwiye kwiyambazwa mbere mu gihugu gikennye?”

Aha bajyaga impaka bibaza hagati y'umwarimu, umuhinzi n'umucuruzi ukwiye kwiyambazwa mbere mu gihugu gikennye.
Aha bajyaga impaka bibaza hagati y’umwarimu, umuhinzi n’umucuruzi ukwiye kwiyambazwa mbere mu gihugu gikennye.

Mwiseneza Ananie ushinzwe Imicungire y’Abakozi mu Karere ka Kirehe avuga ko ayo marushanwayateguwe hagamijwe kumenya uko gahunda yo guhugura abarimu mu Cyongereza(mentorship) ikorwa.

Yavuze ko bashima urwego abarimu bagezeho n’akazi gakomeye abafashamyumvire (mentors) bagaragaza kandi ko hari gahunda yo gukomeza gushyira ingufu muri ayo marushanwa.

Yagize ati “Twishimiye ko gahunda yo kwigisha Icyongereza imaze kwera imbuto, tugiye kongera ingufu mu gutera inkunga iki gikorwa mu rwego rw’imirenge amarushanwa ahoreho abanyeshyuri bakure bazi gutanga ibitekerezo mu rurimi rw’Icyongereza”.

Ibiganirompaka byari byitabiriwe n'abantu benshi.
Ibiganirompaka byari byitabiriwe n’abantu benshi.

Muramvaruka Chantal, umwe mu bahawe igihembo mu itsinda ryiswe “Teacher”ari na ryo ryabaye indashyikirwa, yavuze ko amaruhsanwa abasigiye byinshi.

Ati “Aya marushanwa hari aho ankuye n’aho angejeje. Ngiye kongera umusaruro ku bana nigisha mfashe n’Abanyarwanda bose muri rusange. Mbere byaratugoraga gutanga ubumenyi uko bikwiye none ubu twifitiye icyizere cy’ibyo dukora”.

Rev Kasikizi James, umwe mu bahagarariye abafashamyumvire(mentors) muri Kirehe yavuze ko hari icyizere ko ireme ry’uburezi rikomeza gutera imbere biturutse ku bushake abarimu bagaragaza mu gutyaza ubwenge mu Cyongereza.

Mutesi Dalie, umukozi w’umushinga FHI 360 (urubuga ruhuza abafasha b’abarimu (mentors) mu kuzamura ubumenyi mu Cyongereza) ari na wo ufasha Akarere ka Kirehe mu itegurwa ry’ayo marushanwa, yagize ati “Abarimu ntibabashaga guhagarara imbere ngo bagire icyo basobanura none baravuga Icyongereza badategwa, mu myaka isigaye iyi gahunda izageza abarimu n’abanyeshuri ku rwego rwiza”.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri basabwe kugira iyi gahunda y'ibiganiro mpaka iyabo mu kuzamura ireme ry'uburezi mu bigo byabo.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kugira iyi gahunda y’ibiganiro mpaka iyabo mu kuzamura ireme ry’uburezi mu bigo byabo.

Asabye abayobozi b’ibigo kugira iyi gahunda iyabo ikagira icyo ibasigira mu bigo byabo, yagize ati “Hari abayobozi b’ibigo bafata iyi gahunga nk’iya REB bakumva nta cyo ibabwiye kandi ibafatiye runini mu bigo byabo”.

Abarimu 3 bahize abandi bahawe impamyabushobozi, akarere gatanga n’ibihembo bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 900.

Muri ayo mafaranga, GS Kiyanzi yahize ibindi bigo yahawe ibihumbi 400, GS Nyabigega yabaye iya kabiri ihabwa ibihumbi 300 naho GS Migongo yabaye iya gatatu ihabwa ibihumbi 200.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tubashimiye uburyo murushaho kutugezaho amakuru mukomerezaho.gusa uwo mwarimu wahizabandi yitwa Nambanguka chantal.murakoze.

Nambanguka chantal yanditse ku itariki ya: 16-07-2015  →  Musubize

amarushanwa nkaya aba aje gufasha abarimu kwihugura mu ndimi ni meza abandi nabo barebereho maze dukeneke indimo z’imahanga

ndaka yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Wow ndumva iyi gahunda ari nziza, iyaba bakoreshaga n’abanyeshuli byatuma abana bakura bazi kwisobanura imbere y’ abandi kandi kumenya ururimi ni ishingiro ryo gutsinda mu ishuri. nibakomereze aho rwose.

Bernard yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka