Kirehe: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barasabwa kwihutisha iterambere

Inteko rusange y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yateranye tariki 15/02/2015 hasuzumwe bimwe mu bibazo bijyanye n’umuryango aho hibukijwe gukora cyane mu guharanira iterambere ry’igihugu n’iry’umuryango, hanakorwa amatora ku myanya idafite abayobozi.

N’ubwo muri iyi nteko bishimiye ibikorwa umuryango wa FPR umaze kugeraho, abanyamuryango biyemeje gukosora ibitagenda uko babyifuza kandi banafata ingamba zo gukomeza gukora cyane baharanira iterambere ry’umuturage n’iry’umuryango by’umwihariko.

Aha babageagaho ibyagezweho umwaka ushize n'ibyo bateganya kugeraho muri 2015.
Aha babageagaho ibyagezweho umwaka ushize n’ibyo bateganya kugeraho muri 2015.

Bizima Ananiyasi, umwe mu bari bitabiriye iyo nteko we yasabye ko hanozwa imitangire ya raporo kuko ngo hari izo usanga zitanga amakuru atari yo.

Yagize ati“Nashimye ibikorwa mwatweretse ariko hari ibyo mutavuzeho nk’amashanyarazi aho batanga raporo zitari zo. Reba nko mu Murenge wa Nyarubuye raporo zivuga ko amashanyarazi yageze hose ariko ugeze no kubiro by’umurenge ntiwayabona kandi n’amazi ni uko.”

Muri iyo nama abanyamuryango bafashe ingamba zo kugera kuri ibyo bikorwa baharanira ko iterambere ry’igihugu rizamuka. Ngo ibyo bazabigeraho ari uko buri munyamuryango wese agaragaje uruhare rwe yuzuza neza inshingano ze.

Musemakweli Jean Baptiste, Intumwa ya FPR yaturutse ku rwego rw'igihu, yabasabye gukora cyane baharanira impinduka.
Musemakweli Jean Baptiste, Intumwa ya FPR yaturutse ku rwego rw’igihu, yabasabye gukora cyane baharanira impinduka.

Musemakweri Jean Baptiste wari intumwa y’umuryango k’urwego rw’igihugu mu ijambo rye yavuzeko abanyamuryango badakwiye kujenjeka abasaba gukora cyane buzuza inshingano zabo zo gukorera igihugu.

Ati“Ntidushaka ingwizamurongo mu muryango, niba warahawe umwanya wo kuyobora menya ko ukwiriye guharanira kwibukwa ku bintu byiza wakoze. Hari abirirwa ku kazi bakica bacungana n’isaha ko saa kumi n’imwe zigera bagafunga ibiro ngo uwo ni umunyamuryango wa RPF, twasubira aho uri tugasanga abaturage bararira ngaho ruswa, akarengane n’abandi babireba.”

Yakomeje asaba abagize inteko rusange y’urubyiruko n’inteko y’abagore gukora akazi neza kuko ngo ari bo mbaraga z’umuryango.

Ati “Mwe rubyiruko ni mwe mbaraga z’umuryango uyu munsi n’ejo, murasabwa gukora cyane, namwe bagore murabizi ko mugize umubare munini, mukoze akazi neza byose byagerwaho.”

Musemakweli yababwiye kandi ko bagize uruhare mu gusaba Paul Kame gukomeza kuyobora u Rwanda byakorwa. Akaba yabibabwiye ashingiye ku kuba Itegeko Nshinga ryaratowe n’abaturage kandi bakaba ari na bo bashobora kurihindura igihe babishakiye bityo abasaba gukomeza kubitekerezaho.

Muri iyi nteko banatoye kandi banatoye bamwe mu bayobozi buzuza inzego z’umuryango mu Karere ka Kirehe aho Muzungu Gerald yatorewe kuba Chairman w’umuryango ku rwego rw’akarere asimbura Protais Murayire wari kuri uwo mwanya mu myaka ishize. Naho Kabarisa Fulgence atorerwa umwanya wa Komiseri w’Ubutabera ku rwego rw’akarere.

Bamwe mu bari bitabiriye Inteko Rusange ya FPR Kirehe.
Bamwe mu bari bitabiriye Inteko Rusange ya FPR Kirehe.

Muzungu Gerald nyuma yo gutorerwa uwo mwanya yavuze ko icyo biyemeje ari ugufatanya n’abanyamuryango kugira ngo imigabo n’imigambi y’umuryango ibashe kugerwaho.

Yagize ati“Icyo twiyemeje ni ugufatanya n’abanyarwanda kugira ngo imigabo n’imigambi y’umuryango ibashe kugerwaho no guteza abanyarwanda imbere muri rusange ariko by’umwihariko n’abanyamuryango babashe gufasha umuryango gushyira mu bikorwa gahunda zawo n’imigambi yawo.”

Banagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu mwaka ushize bashingiye ku byiciro bijyanye n’inkingi enye za guverinoma ari zo imiyoborere myiza, imibereho myiza, ubutabera n’ubukungu cyane cyane bigaragarira k’umutekano akarere gafite.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rega nubundi abanyamuryango ba RPF nitwe tugomba kuba umusemburo w’iterembere

twagira yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

fpr muryango mwiza ubereye abanyarwanda, komeza hose no mu nguni z’u Rwanda uhaganze abana bose bavuga bavukire mu muryango

tubane yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka