Kirehe: Abagore ngo ntibazatesha agaciro uwakabasubije

Abagore bo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe barasabwa gukomeza kurinda ubusugire bw’icyizere bagiriwe bakomeza ibikorwa biteza imbere ingo zabo.

Ibi babisabwe n’abayobozi batandukanye bifatanyije n’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Umurenge wa Musaza mu nteko rusange yabaye kuwa kane tariki 15/01/2015, bishimira aho bavuye n’aho bageze mu iterambere ry’umuryango.

Mukawizeye Esther, umwe mu bagore batuye mu Murenge wa Musaza yavuze ko abagore bishimiye uwo munsi aho bibuka aho bavuye bakaba bageze ku rwego rushimishije.

Yagize ati “abagore twitabiriye uyu munsi dukeye kandi twishimye twibuka aho twavuye mu bwigunge ariko aka kanya tukaba dufite ijambo, turabyiyumvamo nka ba mutima w’urugo ko tuzazamura imiryango yacu, amakosa yose twakoze byari ubujiji burya iyo utaronerwa nturinda tugiye guhindura byinshi”.

Ba Mutima w'urugo bo mu Murenge wa Musaza ngo ntibazatesha agaciro uwakabasubije.
Ba Mutima w’urugo bo mu Murenge wa Musaza ngo ntibazatesha agaciro uwakabasubije.

Gaudiose Mukagahutu avuga ko abagore biteje imbere babikesha kwibumbira hamwe bikabafasha kugera kuri byinshi.

Ati “abagore turi ba mutima w’urugo kubera byinshi dukora, duhurira mu bibina ari nabyo byadufashije kuzamura iterambere ry’ingo zacu turwanya nyakatsi ku buriri, twitabira utugoroba tw’ababyeyi, ibyo byose bigatuma habaho amahoro mu ngo”.

Yakomeje avuga ko umugore witwara nabi agata inshingano ze zo kuba mutima w’urugo bamugira inama byaba na ngombwa agafatirwa ibihano akagaruka mu nzira, mu kumurinda gutesha agaciro uwakabashubije.

Abagore bishimira aho bavuye n'aho bageze.
Abagore bishimira aho bavuye n’aho bageze.

Depite Berthe Mujawamariya wifatanyije n’abagore bo mu Murenge wa Musaza yavuze ko mu cyivugo cya ba mutima w’urugo bavuga ngo “ntituzatesha agaciro uwakadusubije”. Avuga ko mbere bari barambuwe agaciro none baragashubijwe.

Yasabye abagore gukomeza guharanira ako gaciro bashubijwe baharanira isuku mu ngo zabo, barwanya amakimbirane, baharanira iterambere ry’umuryango nka ba mutima w’urugo.

Ati “ni ngombwa ko duharanira ko ingo zigira ubwumvikane, zizagira ubwumvikane mu gihe umutima wa mutima w’urugo utera neza, nta bwumvikane nta cyakorwa. Erega abagabo ntibanyurwa n’ikintu kinini mubafate neza nabo babafate neza, ese mwararanye n’abagabo banyu? Uwabwiye umugabo we ngo waramutse ninde? Niba bitakozwe iterambere ry’urugo rizava he? iry’igihugu ritangirira mu rugo”.

Abayobozi banyuranye bifatanyije na ba Mutima w'urugo b'i Musaza.
Abayobozi banyuranye bifatanyije na ba Mutima w’urugo b’i Musaza.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’iburasirazuba, Uwingabiye Alice yasabye abagore guharanira ko umuryango utera imbere bitabira umugoroba w’ababyeyi banarangwa n’isuku aho bari hose.

Ati “duharanire iterambere ry’umuryango tugira isuku mu ngo zacu, nusasa neza ukameza imyenda umugabo akinjira mu nzu hahumura nagutuka uzaze umbwire. Ikindi ni umugoroba w’ababyeyi, tugiye kugarura igitaramo nyarwanda mu mugoroba w’ababyeyi mu mihigo tujye dutegura intango ikigwari kiyihezweho”.

Abagore basabwe gufunguka mu bitekerezo biganisha ku ifaranga

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yasabye abagore kugira ubufatanye bagakora kugira ngo bagire icyo bigezaho banazamura ingo z’abo n’igihugu muri rusange. Ngo singombwa kwiteza imbere uhereye ku mafaranga menshi ahubwo ayo wagira yose icya ngombwa ni mu mitekerereze.

Ati “mureke dutyaze ubwonko, hari abagenda basa n’abahumirije kandi amafaranga ari imbere yabo, nabonye ubwatsi ku mihanda aho nanyuze bupfa ubusa kandi inka ziricwa n’inzara. Abahanga bavuga ko umuntu wateye imbere yatangije amafaranga make, umuntu utarafata ibihumbi 10 umuhaye 50 wasanga inzoga zamwishe cyangwa yariye byinshi ayaguye ivutu”.

Muzungu yasabye abagore guharanira iterambere ry'umuryango.
Muzungu yasabye abagore guharanira iterambere ry’umuryango.

Yavuze ko hari byinshi bidakorwa kandi bitanga umusaruro mwinshi bitanahenda. Aha yatanze urugero ku bworozi bw’inkwavu n’inzuki ko bishobora gukiza umuntu nta gishoro kinini bimusabye.

Muri iyo nama hatanzwe ihene ku miryango umunani yahuye n’ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Umurenge wa Musaza ubimburiye imirenge yose yo mu Karere ka Kirehe gukora inteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kirazira kikaziririzwa gutenguha uwakugiriye ikizere, nta muntu n’umwe waba waragiriwe ikizere ngo agiteshe ubusa ngo bimugwe amahoro, ntago bishobboka ko waba umaze kugira aho ugera ngo nurangiza usubire inyunma, abagore ikizere bahawe nicyo gituma batera imbere umunsi ku munsi kandi bimaze kugaragara ko nabo bashoboye.

eugene yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka