Kirehe: Abafite ubumuga 53 bahawe amagare

Akarere ka Kirehe gakomeje ubuvugizi ku bafite ubumuga bw’ingingo aho 53 bamaze kugezwaho amagare yo kubafasha kwitabira gahunda za Leta baniteza imbere.

Ubwo kuwa 27 Mutarama 2016 hatangwaga amagare 17 yasigaye ku magare 53 yagenewe abafite ubumuga muri ako karere bamwe mubayahawe bishimiye uburyo Leta ikomeza kubazirikana bakavuga ko babonye uburyo bwo gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Amagare bahawe
Amagare bahawe

Umuhanzi Rwakibibi Jacques wo mu kagari ka Nyabigega mu murenge wa Kirehe arishimira igare ahawe avuga ko agiye gukora ubuhanzi bwe muri gahunda za Leta.

Ati“ Kera ntaramugara abantu barankundaga kuko nari umuhanzi mbagezaho inyigisho zijyanye na gahunda za Leta aho mugariye naheze mu rugo birambabaza kuba ubutumwa byanjye buhagaze”.

Akomeza agira ati“ Nari narihebye ariko kuva mbonye igare ngiye gukomeza ubuhanzi bwanjye nkomeze gahunda za Leta, narahombye mba ngeze kure hari abantu bashakaga kuntera inkunga ngo nzamure umuziki ndamugara, ariko ubwo mbonye igare ngiye kubegera”.

Mukaremera Sphora umaranye ubumuga imyaka 27 avuga ko kuva icyo ihe yabaga mu rugo ntacyo akora, nta gahunda z’igihugu yitabira ariko ngo kuba abonye igare agiye kujya atembera agaragara mu ri gahunda za Leta ajya no gusenga.
Ati “Leta irankoreye ndayishimiye kuba inzirikanye nkaba mvuye mu nzu”.

Hakizimana Cherles umukozi w’Akarere ushinzwe abafite ubumuga avuga ko akarere kagize ubuvugizi ku bafite ubumuga RBC ibatera inkunga binyuze muri Ministeri y’ubuzima bahabwa amagare 51 n’imbago 32 abandi baterankunga batanga andi2.

Akomeza avuga ko amagare akiri make ku bayakeneye nubwo bose atari abafite ubumuga bukenera amagare, amagare akenewe cyane ni ayabana kuko mu yatanzwe amenshi ni ay’abantu bakuru.

Ngo basanga bagiye kugaragara mu iterambere ry'igihugu
Ngo basanga bagiye kugaragara mu iterambere ry’igihugu

Avuga ko ayo magare afitiye akamaro kanini abafite ubumuga kuko abafasha kugera ahatangira ibitekerezo byubaka igihugu ndetse bakaba bakora n’imirimo yoroheje bakajya no gusenga.

Mu ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2012 byagaragaye ko abafite ubumuga mu karere ka Kirehe bagera ku bihumbi 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka