Kiliziya Gatolika mu rugendo rwo gusaba imbabazi kuri Jenoside

Kiliziya Gatolika igiye gutangira gahunda y’imyaka itatu, irimo gutanga imbabazi no kuzisaba ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikomeye muri iyi gahunda izarangirana na 2018 ni urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, aho abakirisitu basaba imbabazi no kuzitanga, nk’uko Musenyeri Smaragde Mbonyintege yabitangarije Kigali Today mu kiganiro kihariye yagiranye nayo.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege avuga ko Kiliziya Gatolika izongera igasaba imbabazi.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege avuga ko Kiliziya Gatolika izongera igasaba imbabazi.

Yagize ati “Mu wa 2018 tuzaba tumaze imyaka 25 u Rwanda rusohotse muri Jenoside yakorewe abatutsi, hazibandwa ku gusaba imbabazi no kuzitanga, ariko icyo tugamije gikomeye ni uguhindura abakirisitu bakabana neza.”

Musenyeri Mbonyintege usaznwe ari umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko n’ubwo Kiliziye ihora ishinjwa kuba idasaba imbabazi ku mugaragaro, muri iki gihe nabwo bazongera bakabikora.
Ati “N’ubwo tuzisaba bakongera bakavuga ngo ntitwazisabye, tuzongera tuzisabe, ariko icy’ingenzi ni uko abakirisitu bahinduka bakamenya kubana n’Imana no kubana nk’abantu”.

Gahunda y’ibikorwa by’imyaka itatu iratangirana n’imirimo y’ubuyobozi bushya bw’Inama y’igihugu y’Abepisikopi mu Rwanda buyobowe na Musenyeri Philipe Rukamba wasimbuye Musenyeri Mbonyintege warangije manda ze.

Musenyeri Mbonyintege asobanura ko iyi gahunda itashyizweho kubera ubuyobozi bushya, kuko n’ubusanzwe abepisikopi bakora bimwe kandi bubahiriza amahame ya Kiliziya Gaturika kimwe.

Mu zindi gahunda z’imyaka itatu harimo umwaka uw’impuhwe z’Imana wa 2016, aho abakirisitu bazigishwa kubana n’abantu n’Imana, mu mwaka wa 2017 hakazaba umwaka w’Ubusaseridoti uhurirana n’imyaka 100 ubusaseridoti bugeze mu Rwanda.

Uyu mwaka niwo uzasuzumirwamo amateka y’abasaseridoti mu Rwanda uko bitwaye n’uruhare rwabo mu kongera kubanisha abantu, no kumenya uruhare rwabo mu guhuza Imana n’abantu.

2018 isoza niho hazasuzumwa uburyo bwo gusaba imbabazi hibandwa ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge uzasozwa no gutanga imbabazi no kuzisaba mu mibanire y’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nibyo pe! nibadusabe imbabazi

natty yanditse ku itariki ya: 6-12-2015  →  Musubize

reka turebe iyi gahunda bihaye icyo izasiga igejejeho abanyarwanda ariko cyane ikigambiriwe cyaba na cyiza ni ugusaba imbabazi kwa kiriziya gatorika

munyantore yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Nanjye mbona uyu Musenyeri vuga cyane kandi vuba.
Hashize iminsi mike abanyamakuru banditse ko ari Papa utegerejwe gusaba imbabazi,yarazisabye se? Kiliziya ifite uko ikora ntabwo ari abanyamakuru bayitegeka uko ikora.
Uwo Musenyeri bishoboke ko azasaba imbabazi kugiti cye.
Nibyiza kugira amarangamutima ariko kiliziya na génocide murwanda ntitugakambye.
Ariko mwibuka Abasenyeri biciwe Gakurazo? Kiliziya yo bitindebishyire kera izarega? izababarira? Mumbwire.Dushyize mugaciro kiliziya yu Rwanda yariciwe.izababarira utayisabye imbababazi? Jean Paul 2 yavuze ko Uwishe azafatwa kugiti cye kuko Kiliziya ntawe yabitumye.
Uretse gutesha abantu igihe hono ntakibazo kurikiliziya.
Mugire ubumwe nubwiyunge byukuri naho nidukomeza gushaka uwishe tuzavumwa.

Udahora yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Uyu Musenyeri akunze kuvuga menshi mu itangazamakuru.
Bigora abakristu bamwe kumenya igihe aba ari umuvugizi wa Diyosezi ya Kabgayi ayobora na igihe aba ari umuvugizi wa kiliziya gatolika yose yo mu Rwanda.
Akwiriye kujya afasha abakirisitu agasobanura neza abo aba avugira igihe atangaza ibitekerezo bye mu ruhame.

Masengesho yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka