Kigali: Imihanda ine ingana na kilometero 10 yatangiye gushyirwamo kaburimbo

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye igikorwa cyo gushyira kaburimo imihanda ine yo mu turere twa Kicukiro na Gasabo, imihanda izaba ifite uburebure bwa kilometer 10 yose hamwe ndetse n’indi ya kilometero 100 yubakishijwe amabuye.

Iyi mihanda ni uva Kacyiru kuri MINAGRI werekeza i Nyarutarama ufite uburebure bwa kilometer 1,5, uva Kibagabaga werekeza Kinyinya ufite uburebure bwa kilometero 5,8, uva Nyandungu jya I Masoro ufite kilometero imwe n’uva Niboye ujya Kabeza wa kilometer ebyiri.

Fidel Ndayisaba (iburyo) na Alfred Nduwayezu uyobora umurenge wa Ndera (uhera ibumoso) batangiza iyubakwa ry'umuhanda.
Fidel Ndayisaba (iburyo) na Alfred Nduwayezu uyobora umurenge wa Ndera (uhera ibumoso) batangiza iyubakwa ry’umuhanda.

Fidel Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yatangaje ko iyi mihanda isanzwe ifite akamaro kuko yari isanzwe ihuza ibice bitigeze bigira kaburimbo. Ku bwe iki gikorwa kikazoroshya ingendo n’igiciro ahubwo kikazamura ubuhahirane.

Yagize ati “Ni imihanda izoroshya ingendo uko bigaragara hari abantu bagombaga kuzenguruka cyane bagakora ingendo ndende bikabahenda ari ku gihe bakoresha ari ku binyabiziga byabo amavuta bakoresha, amapine n’ibindi byose, aha rero urugendo ruzagabanuka cyane.

Umuhanda wa Kibagabaga - Kinyinya ufite agashya ko uzakoresha uburyo bugezweho burengera ibidukikije.
Umuhanda wa Kibagabaga - Kinyinya ufite agashya ko uzakoresha uburyo bugezweho burengera ibidukikije.

“kandi iyi mihanda iragenda inyura no muri za karitsiye, ikongerera n’agaciro za karitsiye ikongerera n’agaciro inyubako z’abantu bahatuye, ikabarinda ivumbi ikabarinda icyondo.”

By’umwihariko iyi mihanda ifite agashya igiye gucyemura, kuko uhereye ku muhanda wa Nyandungu-Masoro urazamuka ukagera kuri kaminuza ya Abadivantisiti ubusanzwe byari bigoye kuhagera mu gihe cy’imvura kubera umuhanda mubi w’igitaka wari uhari.

Umuhanda wa Kibagabaga-Kinyinya nawo uzorohereza abaturage kugera ku bitaro bya Kinyinya bihuse kandi bagenda neza, mu gihe umuhanda wa Niboye-Kabeza wo uzahuza imirenge ibiri byasaga nk’inzozi kuzahura.

Umuhanda wa Niboye - Kabeza uzasaba ubuhanga kubera ko uca mu gishanga.
Umuhanda wa Niboye - Kabeza uzasaba ubuhanga kubera ko uca mu gishanga.

Alpfred Nduwayezu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndera, umwe mu mirenge yabonye umuhanda wa kaburimbo ku nshuro ya mbere mu mateka, yatangaje we n’abaturage bishimiye iki gikorwa ariko bakizera ko ari intangiriro yo kuhagera kw’indi mihanda.

Yavuze ko uyu muhanda bari bawusezeranyijwe na Perezida Kagame ubwo yaherukaga kubasura mu rwego rwo kwifatanya nabo gukora umuganda.

Iyi mihanda yose izatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 5,7, yose azava mu ngengo y’imari yUmujyi wa Kigali. Uretse iyi mihanda kandi hatangiye no kubakwa indi mihanda y’amabuye nayo izaba ingana na kilometer 100 hirya no hino muri Kigali.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko ibi byose bidakorwa mu rwego rwo korohereza abaturage mu ngendo cyangwa kugira umujyi mwiza, ahubwo ko binafasha mu bukungu kuko amafaranga yatangagwa agabanuka kubera ibikorwa remezo bikoze neza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ba Nyakubahwa, ni muturwane ho kuri uriya muhanda uva GEREZA YA KIMIRONKO, ukamanuka ka kagari ka Bibare ugana ECELLA SCHOOL na KIGALI PARENT’S SCHOOL. Tumaze igihe twararenganye kuko umuhanda warangiritse cyane haba mugihe c’izuba ivumbi rirenze iryabaga GIKONDO NYENYERI hatarajya Kaburimbo. Igihe cy’imvura byo twibaza niba tuzajya tugendera ku ntaro mu kirere kuko uwo muhanda uba wa mazwe n’Isuri. Abayobozi bari batwijeje ko bitarenga uyu mwaka.

alias yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

Nibyiza nibakomerezaho natwe abanya masizi turategereje (buriya wasanga aritwe tuzakurikiraho)

mugabe charles yanditse ku itariki ya: 6-06-2014  →  Musubize

Mu muhanda ikenewe gukorwa ntimuzibagirwe uva kuri GREZA YA KIMIRONKO ukamanuka ku kagari ka Bibare ugana EXCELLA SCHOOL na KIGALI PARENT’S SCHOOL. Hariya hantu haca amamodoka menshi kandi harangiritse cyane. Ubuyobozi bwijeje abaturage baho kenshi ko uzashirwamo kaburimbo ndetse n’aba ingenieurs baza kuwupima ariko amaso yaheze mu kirere!

Ba Nyakubahwa, mutabare abaturage banyura hariya kuko urebye umukungugu uri kubajya mu mazuru, bakwiriye kugirirwa imbabazi.

FISTON yanditse ku itariki ya: 2-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka