Kidaho: Bijihije umuganura bahigira guca ingeso yo kurarana n’amatungo mu nzu

Abaturage bo mu mudugudu wa Kidaho, akagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bizihije umunsi w’umuganura bishimra ibyo bagezeho banahigira gukomeza kugira isuku mu ngo zabo baca ingeso yo kurarana n’amatungo mu nzu, igaragara hamwe na hamwe.

Mu ma saa munani za nyuma ya saa sita, ku wa gatanu tariki ya 7 Kanam 2015, nibwo abaturage bo muri uwo mudugudu bahuriye hamwe maze basangira umusururu w’amasaka bejeje, barabyina, bigagara ko bafite akanyamuneza.

Abaturage bo mu mudugudu wa Kidaho bijihije umuganura basangira umusururu w'amasaka bejeje.
Abaturage bo mu mudugudu wa Kidaho bijihije umuganura basangira umusururu w’amasaka bejeje.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kidaho, Bimenyimana Jean Claude, yagaragaje ko abaturage ayoboye hari ibyo bamaze kugeraho, biteza imbere.

Birimo kubakira abatishoboye, guhinga kijyambere ndetse no kurara ku mifariso kuburyo ngo abaturage bose ayoboye ntawe ukirara kuri nyakatsi yo kuburiri.

Bimenyimana yakomeje agaragaza kandi imwe mu mihigo bagomba kuzahigura mu mwaka wa 2015-2016, irimo gukomeza kubakira abatishoboye ndetse no gushishikariza abaturage kugira isuku mu ngo bubaka imisarani igezweho.

Abanyakidaho bahigiye guca ingeso yo kurarana n'amatungo mu nzu.
Abanyakidaho bahigiye guca ingeso yo kurarana n’amatungo mu nzu.

Undi muhigo ukomeye ngo bagomba gushyiramo ingufu ni uwo kurwanya ingeso yo kurarana n’amatungo mu nzu. Kuko bikurura umwanda mu baturage.

Bimenyimana avuga ko bamwe mu baturage batuye umudugudu wa Kidaho, usanga boroye amatungo ku manywa bakayiriza hanze, ahantu hatari ikiraro, bwakwira bakayinjiza mu nzu bakararana nayo. Akomeza avuga ko ibyo aribyo bashaka guca burundu.

Agira ati “Muri ibyo twahize, twavugaga ko tugiye kureba uburyo duterana inkunga, nibura uwaba ayifite agafasha umuntu, ugasanga twiyubakiye ibiraro kandi ibiraro bikomeye byo kujya araramo (amatungo), yoye kongera kurarana n’abaturage.”

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 kugera muri Gicurasi uwo mwaka, bamwe mu baturage bo muri uwo mudugudu bavugaga ko bararanaga n’amatungo mu nzu bayahungisha ibisambo byari byarabajengereje, biyiba.

Kuri ubu ariko ibyo bisambo byarafashwe, ngo nta bujura bw’amatungo buhaheruka. Ni yo mpamvu ngo bagomba kuyaraza hanze mu biraro byabugenewe.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bacike ukubiri no kurarana n’amatungo hato bitabatera indwara dore ko bitari no mu muco wacu

murengera yanditse ku itariki ya: 9-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka