Kayonza: Kwishyura abangirijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera byabereye bamwe nk’inzozi kubera igihe bari bategereje

Ikigega cyihariye cy’ingoboka ku binyabiziga gikomeje kwishyura abaturage batuye mu nkengero za Parike y’Akagera bahohotewe n’inyamaswa z’iyo Parike, haba mu buryo bwo kubangiriza imitungo, kubakomeretsa cyangwa kubicira ababo.

Bamwe mu bishyuwe ibyo bangirijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera babifashe nk’inzozi kuko hari abari bamaze imyaka ikabakaba 10 barakoze dosiye zishyuza imitungo bangirijwe. Hari abumvaga ko byarangiye batazaba bakishyuwe, nk’uko Ruhatangabo Jean de Dieu wo mu murenge wa Gahini yabivuze.

Umwe mu bishyuwe asinyira ko ahawe indishyi y'ibyo yangirijwe.
Umwe mu bishyuwe asinyira ko ahawe indishyi y’ibyo yangirijwe.

Yagize ati: “Nanezerewe, narinzi ko bitazashoboka kuko twari twarahebye. Iyo ibintu bimaze imyaka ibiri itatu uvanayo amaso. Mbonye bampamagaye (ngo nze banyishyure) numvise nishimye, ninabivuga mu rugo ngira ngo barumva ari igitangaza kitubayeho.”

Icyo kigo cyari kimaze iminsi ine kigenda cyishyura abaturage bo mu duce duhana imbibe na Parike y’Akagera.

Ruhatangabo ngo kumwishyura yabifashe nk'igitangaza kuko yari yaravanyeyo amaso.
Ruhatangabo ngo kumwishyura yabifashe nk’igitangaza kuko yari yaravanyeyo amaso.

Florence Nibagwire, umuyobozi w’ishami rishinzwe indishyi muri icyo kigega, avuga ko kwishyura abafite ibyo bangirijwe n’inyamaswa bigikomeza, kuko hari abaturage batibonye ku malisiti y’abagombaga kwishyurwa kandi babikwiye.

Nibagwire avuga ko uretse abo bibuze kuri lisiti hari n’abandi batabashije kuboneka ngo bishyurwe bitewe n’uko batabimenye.

Yongeraho ko icyo kigo giteganya no kwishyura abandi baturage baturiye izindi Parike, iya Nyungwe n’iy’Ibirunga bagiye bangirizwa n’inyamaswa za Parike.

Abishyuwe bashimye leta kuba yarashyizeho gahunda yo kwishyura abaturage bangirijwe n’inyamaswa, bavuga ko ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza kuko byanashobokaga ko abaturage bakwangirizwa kandi ntihagire umuntu ubakurikiranira ibyabo, nk’uko bivugwa na Rutembesa Moses wo mu kagari ka Kahi ko mu murenge wa Gahini.

Muri iyo gahunda y’iminsi ine icyo kigo cyari gifite yo kwishyura abangirijwe n’inyamaswa za Parike, hishyuwe abaturage bo mu turere twa Nyagatare na Kayonza. Mu karere ka Kayonza hakaba harishyuwe abo mu mirenhe ya Ndego, Mwili na Gahini.

Cyakora n’ubwo Parike yamaze kuzitirwa, haracyari ikibazo cy’inyamaswa zishobora kongera guhohotera abaturage. Urugero ngo ni imbogo zigera kuri 15 zaba zikiri hanze ya Parike nk’uko abaturage babivuga, ndetse n’imvubu zo mu biyaga byo muri Parike kuko byo bitazitiwe.

Gusa ngo hagize undi muturage uhohoterwa dosiye ye yakurikiranwa kandi akishyurwa nk’uko umuyobozi w’ishami rishinzwe indishyi mu kigega cyihariye cy’ingoboka ku binyabiziga abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka