Kayonza: Ibitekerezo batanga ku ngingo ya 101 ngo ni ikimenyetso cya demokarasi ihambaye u Rwanda rugezeho

Umuyobozi wungirije w’umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Hon. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc avuga ko uburyo abaturage batanga ibitekerezo ku bijyanye n’ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga bigaragaza intambwe ya Demokarasi ihambaye u Rwanda rumaze gutera.

Yabivuze kuri uyu wa 23 Nyakanga 2015 ubwo yasuraga intumwa za rubanda ziri kwakira ibitekerezo by’abaturage bo mu karere ka Kayonza ku ivugururwa ry’iyo ngingo, bakaba bakiriye iby’abo mu murenge wa Rwinkwavu.

Hon. Uwimanimpaye yijeje abaturage ko ibyifuzo bya bo bizahabwa agaciro.
Hon. Uwimanimpaye yijeje abaturage ko ibyifuzo bya bo bizahabwa agaciro.

Kimwe no mu yindi mirenge abaturage bo mu murenge wa Rwinkwavu na bo bongeye gushimangira ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu igomba kuvaho kugira ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora u Rwanda.

Bamwe mu batanze ibitekerezo bafashwe n’ikiniga bararira kubera ibyiza Perezida Kagame yabakoreye, bamwe babura n’amagambo bakoresha babisobanura.

Mukanyandwi Theresia wo mu kagari ka Mukoyoyo yavuze ko yari yaraheze mu mahanga agarurwa na Perezida Kagame. Ngo nta wundi muntu yifuza ko ayobora u Rwanda utari Perezida Kagame.

Abaturage b'i Rwinkwavu ngo nta wundi perezida bashaka utari Kagame.
Abaturage b’i Rwinkwavu ngo nta wundi perezida bashaka utari Kagame.

Ati “Nibaramuka bamukuyeho bamwe tuzitanga tujyane na we, nibamwigiza ku ruhande natwe tuzamujya inyuma tujyane na we, nta manda twifuza niba bashaka ko igihugu gikomeza gutemba amata nibamuturekere.”

Habarurema Beritha na we avuga ko yageze i Rwinkwavu mu mwaka wa 1979 hari amashanyarazi, ariko ngo nta burenganzira bigeze bagira bwo kuyacana kugeza ubwo Perezida Kagame yatangiraga kuyobora u Rwanda. Ati “Ndifuza ko tuzagerana na we [Perezida Kagame] mu cyerekezo 5050.”

Amaze kumva ibitekerezo by’abaturage batandukanye ku ivugururwa ry’iyo ngingo y’itegeko nshinga, umuyobozi wungirije w’umutwe w’Abadepite yavuze ko uburyo abaturage batanga ibitekerezo bya bo bashize amanga bigaragaza ubwisanzure Abanyarwanda bafite mu bitekerezo.

Yijeje ko inteko izakusanya ibyifuzo by’Abanyarwanda bishyikirizwe inama y’abaperezida mu nteko, n’imara kubyigaho na yo ikazabyandika ikabona kubishyikiriza inteko rusange ari na yo izafata umwanzuro wa nyuma w’igikwiye gukorwa ishingiye ku byifuzo by’Abanyarwanda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

demokarasi imaze gushinga imizi mu rwanda none turashaka no kubishimangira dushindura iriya ngingo twitorera Paul Kagame

Geniez yanditse ku itariki ya: 25-07-2015  →  Musubize

turamushaka gusa wenyine akomeze atugeze kwiterambere

james nuwamanya yanditse ku itariki ya: 25-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka