Katabagemu: Abageni baracyagendesha ibirenge
Abaturage bo mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare baravuga ko ari byiza gukora ubukwe bujyanye n’ubushobozi bw’ababukoze birinda gusesagura.
Abaturage baravuga ibi mu gihe tariki ya 14/02/2015 hari abageni bakoze ubukwe bo n’ababaherekeje bakagenda n’amaguru mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abageni bakodesha amamodoka.
Ndagijimana Diogène avuga ko gukora ibijyanye n’ubushobozi bwawe ari iby’agaciro kurusha kwisumbukuruza kandi ejo ugasabiriza. Ngo aho kubahwa ko wazanye umugeni mu modoka kandi ukennye wakubahirwa ko utunze urugo rwawe neza.
Uwamahoro Faina aracyari inkumi. Avuga ko aho kwishyingira wagenda n’ibirenge ariko ku manywa. Ngo amafaranga yagatanzwe ku modoka yabikwa akazakora ikindi gikorwa kizabagoboka mu minsi iri imbere.
Kwizigamira hagateganyirizwa ejo hazaza kandi nibyo bishimangirwa na Ntawizera Faustin ukora akazi ko gufotora. Yemeza ko ibi atari ubwa mbere yabibona kuko ubundi bikwiye ko umuntu akora ijyanye n’ubushobozi bwe. Ngo aho gusesagura imitungo ngo arakora ubukwe yahitamo gukora ibyoroheje ariko akazigamira ejo.
Aba baturage bakomeza bavuga ko kugenda n’amaguru kw’abageni ariko nta madeni bafitiye rubanda bibaha amahoro. Naho kuba hari ababinenga ngo abo ni abadatekereza ko abantu batanganya ubushobozi.
Ikindi ngo ibi nibyo bikwiye gushyigikirwa kuko abenshi barembejwe n’ababaka inkunga y’ubukwe, ndetse ngo hari n’abafata inguzanyo za banki kugira ngo bakore ubukwe.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
ABAGENIBARABAKENEUBUBARATANDUKANYEUMUGABOYARAKAREMAADASHOYEGUTERAAKABARIROUMUGNOREWEUNDIMUGABOYAMURYANYEMUBUGANDEUGABOYAGIXEMURUHENGERI?KWANYINA.
uyu n’umugabo ushishoza. ubundi buri wese agendesha amaguru cg ibirenge iyo agenda rero iyo n’ i mibare ifatika bazagire urugo ruhire
UBU SE UBONYE IYI ARI INKURU WAVUGA NGO BAGENDESHA AMAGURU? WOWE SE NTUYAGENDESHA KENSHI??
Bagendesha ibirenge, cyangwa bagendesha amaguru? Ikinyarwanda cyawe ni poor mister.Kugenda n’amaguru ntacyo bitwaye. A FRW bari gukoresha bmu gukodesha imodoka azakora mu kuzamura urugo. iyi ni imibare myiza. None se ubundi baba badasanzwe bagendesha amaguru buri munsi? Aba ndabashyikiye.
Ubundi umuntu agomba gukora uko ashoboye muburyo bwokwirinda gusesagura umutungo kandi yiteganyiriza icyo ejo azarya,,,,,, Bacumugani bagira bati ..."inkoko ishonda icyiribumire"
Ubundi umuntu agomba gukora uko ashoboye muburyo bwokwirinda gusesagura umutungo kandi yiteganyiriza icyo ejo azarya,,,,,, Bacumugani bagira bati ..."inkoko ishonda icyiribumire"
mwarmutse njye ndumva mwavuga ko mu Rwanda hari abageni bakigenda n’amaguru,kuko no mumirenge hafi yayose yo mucyaro Niko bemeze
Mwiriwe. Ndasanga umutwe w’iyi nkuru mwawukosora aho kuba .....baracyagendesha ibirenge" mukandika "....baracyagenda n’amaguru" kuko kugendesha ibirenge bivugwa igihe umuntu atambaye inkweto.