Karongi: Inkuba yahitanye inka 2 n’ingurube

Mu Murenge wa Gishyita ho mu Karere ka Karongi inkuba yaraye ikubise inka ebyiri n’ingurube bihita bipfa.

Mu mvura nyinshi yaraye iguye mu tugari dutandukanye tw’Umurenge wa Gishyita inkuba yakubise inka ebyiri z’uwitwa Kagorora André zari mu kiraro mu Kagari ka Musasa, mu Mudugudu wa Kirunga ndetse indi ikubita ingurube y’uwitwa Nyandwi J.MV mu Kagari ka Ngoma, Umudugudu wa Rufumberi.

Iyi mvura kandi yabonetsemo umuyaga mwinshi watwaye ibendera ry’igihugu mu Kagari Cyanya na ko ko mu Murenge wa Gishyita, rikaba ryabanje kubura ariko nyuma riza kuboneka.

Ku murongo wa telefone igendanwa, Gashanana Saiba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, muri iki gitondo yemeje aya makuru.

Yagize ati “Ayo makuru koko niyo, imvura yabonetsemo ayo mahano yaguye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu. Inkuba yakubise inka ebyiri, umuyaga na wo utwara ibendera ariko riza kuboneka ndetse ryongeye kuzamurwa.”

Gashanana yadutangarije kandi ko ubu Umukozi ushinzwe Ubuvuzi bw’Amatungo mu Murenge wa Gishyita agiye kujya kureba niba izo nka n’ingurube ngo yemeze niba zaribwa cyagwa se ziribujugunywe.

Kubera ko bimaze kugaragara ko mu Karere ka Karongi haba inkuba nyinshi, abaturage barasabwa kwirinda ibintu byose bikurura inkuba cyane cyane mu gihe imvura irimo kugwa, ndetse abafite mu nshingano imicungire y’ahahurira abantu benshi bakaba basabwa kuhashyira imirindankuba. Ku wa 3 Nzeri 2015 na bwo muri ako karere inkuba yahitanye ubuzima bw’abantu umunani.

Ernest Ndayisaba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka