Karongi: Amashuri azahagararira akarere mu marushanwa ndangamuco kuri “Ndi Umunyarwanda” yamenyekanye

Ikigo cya TTC Rubengera ndetse n’ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu Birambo mu Murenge wa Gashali byegukanye imyanya myinshi yo kuzahagararira akarere ka Karongi ku rwego rw’intara mu marushanwa ndangamuco y’indirimbo, imivugo n’imbyino ku nsanganyamatsiko iti “Ndi Umunyarwanda, inkingi y’ubutwari”.

Muri aya marushanwa yari agamije kwimakaza gahunda wa “Ndi Umunyarwanda” binyunze mu mpano z’imbyino, indirimbo n’imivugo ibigo bibiri muri buri cyiciro ni byo bizahagararira akarere mu marushanwa yo ku rwego rw’intara azaba ku wa gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2014 akabera ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Ibigo bya ESSA Birambo na Groupe Scolaire St Joseph byagaragaje ubuhanga bukomeye mu mbyino maze bitsindira guhagararira Akarere Karongi muri icyo cyiciro. Essa Birambo imaze imyaka irenga itanu iza ku mwanya wa mbere mu mbyino muri ako karere, mu mwaka ushize ikaba yaranageze ku rwego rw’igihugu aho yegukanye umwanya wa munani.

Iri torero rya ESSA Birambo risanzwe ari irya mbere mu karere mu mbyino ryongeye kuza ku isonga.
Iri torero rya ESSA Birambo risanzwe ari irya mbere mu karere mu mbyino ryongeye kuza ku isonga.

Mu cyikiro cy’imbyino ESSA Birambo yagize amanota 46,3/50 ikurikirwa na Groupe Scolaire St Joseph baturanye n’amanota 43,3/50. Mu ndirimbo, TTCV Rubengera yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 42,6/50 ikurikirwa na College St Marie yabereyemo ayo marushanwa n’amanota 42,3/50. Mu mivugo Groupe Scolaire St Joseph ni yo yaje ku isonga n’amanota 45,3/50 maze gikurikirwa na TTC Rubengera n’amanota 41/50.

Nigaba Aline, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu mu ibaruramibare muri ESSA Birambo avuga ko yizeye ko itorero ryabo rizagera kure mu rwego rw’imbyino. Ibi akabishangira ngo kuba bahora ku isonga mu karere kandi bakaba basanganywe ubunararibonye mu marushanwa nk’aya.

Cyakora ariko kugira ngo bazarenge umwanya wa munani basanganywe ku rwego rw’igihugu avuga ko hari ibyo bagomba gukosora. Yagize ati “Tugomba kurushaho kurasa ku nsanganyamatsiko kandi tugakora imyitozo myinshi.”

Aya marushanwa yabaye kuwa 24 Gicurasi 2014 yari yitabiriwe n’ibigo umunani birimo College St Marie, TTC Rubengera, ESSA Birambo, Groupe Scolaire St Joseph, IPRC West, ES Kirinda, ES Rurabwa na ES Ruganda. Ibi bigo bikaba ngo byari ibihagarariye ibigo byo mu mazone biturukamo.

Aha ni ho Twagirayezu Emmanuel, ushinzwe ibya tekiniki mu ishyirahamwe rya sport n’umuco mu mashuri, yahereye ashima ibigo byose byitabiriye iyi mikino ku rwego rw’akarere, abibutsa ko nta wa nyuma wabayeho kuko ngo n’abatashoboye guserukira akarere barushije ibigo birenga ijana bitashoboye kugera kuri uru rwego dore ko ngo akarere ka Karongi karimo ibigo by’amashuri yisumbuye bibarirwa mu ijana na mirongo itanu.

Hari abanyeshuri benshi baserukiye ibigo byabo ndetse n'abari baje kwihera ijisho n'amatwi.
Hari abanyeshuri benshi baserukiye ibigo byabo ndetse n’abari baje kwihera ijisho n’amatwi.

Bihira Innocent, Umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe Urubyiruko, Sport n’Umuco, yabonyeho asaba urubyiruko rw’abanyeshuri rwari rwitabiriye ayo marushanwa gukoresha impano rufite mu kongera gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda baharanira icyateza igihugu mbere.

Yagize ati “U Rwanda ku ngoma zo hambere rwaranze n’ababyeyi birirwaga bigisha abana iby’amoko batunga abandi agatoki bati ‘uriya ni Umututsi, uriya ni Umuhutu, uriya ni Umutwa’! Mwe mugomba kubirenga kandi mukigisha n’abandi ko ntacyo byabagezaho.”

Bihira yabasobanuriye ko iryo vangura ari ryo ryoretse igihugu mu marorerwa ya Jenoside bityo akabasaba gusakaza ubutumwa bwiza bwimakaza “Ndi Umunyarwanda” muri bagenzi babo no mu babyeyi babo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka